Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> 

Amavubi yihagazeho anganya na Ghana

Umukino wahuzaga ikipe y’igihugu cy’u Rwanda Amavubi n’ikipe y’igihugu cya Ghana urangiye amakipe yombi anaganyije igitego kimwe kuri kimwe, umukino ugaragaje ko abatoza b’abanyarwanda nabo bashobora kuyobora ikipe y’igihugu kandi bakayigeza ku rwego rushimishije.

Uyu mukino Amavubi anagnyijemo na Ghana ni umukino watangiye Amavubi atanahabwa amahirwe na make yo kuba yawunganya, dore ko benshi bahamyaga ko igishoboka ari ugutsindwa ibitego bitatu ku busa nibura.

Ghana yatangiye umukino isatira bikomeye izamu ry’Amavubi ndetse ku munota wa mbere w’umukino, David Accam ahusha uburyo bw’igitego ku mupira wafashwe neza na Bakame.

Mu minota nka 24 y’umukino Samuel Tetteh wacenze abakinnyi babiri b’Amavubi maze atera ishoti ryaruhukiye mu izamu.

Abasore b’Amavubi bagaragaje kwihagararaho bikomeye, barihangana igice cya mbere batsinzwe igitego kimwe ku busa.

Nubwo Ghana yagarutse mu kibuga ibona andi mahirwe atandukanye ariko ntibashe kuyabyaza umusaruro, u Rwanda rwageze aho rugaruka mu mukino rwiharira umupira mu kibuga hagati.

Hakizimana Muhadjiri winjiye mu kibuga k munota wa 67 asimbuye Sugira, yishyuriye Amavubi ku munota wa 83, kuri coup-franc yateye, maze Razak Brimah anairwa kuwugarura. Iki ni cyo gitego rukumbi uyu mukinnyi atsinze mu Mavubi, mu mikino 4 ayakiniye.

Amavubi anganyije uyu mukino mu gihe benshi babonaga amahirwe menshi bayaha kuba yatsindwa ibitego bitari munsi ya bitatu bitewe n’ibibazo byagiye bigaragara mu ikipe birimo no kwirukana uwari umutoza wayo.

Uku kunganya kandi kuje mugihe Mitisitiri wa Siporo mu gihugu cya Ghana yari yasuzuguye ikipe y’u Rwanda mavubi akavuga ko umutoza wahamagaye abakinnyi bakina hanze y’igihugu atari akwiye kubahamagara ngo kuko amavubi yayagereranyaga n’umubu, aba bakinnyi ba Ghaba bakina ku mugabane w’Uburayi akabagereranya n’inyundo nini imena amabuye.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

TUYUBAHEJEANPOUR - 24/11/2016 saa 20:12

AMAVUBITURAYARAYASHYIJYICYIYE
Kanda hano umusubize

TUYUBAHEJEANPOUR - 24/11/2016 saa 20:11

AMAVUBITURAYARAYASHYIJYICYIYE
Kanda hano umusubize

TUYUBAHEJEANPOUR - 24/11/2016 saa 20:11

AMAVUBITURAYARAYASHYIJYICYIYE
Kanda hano umusubize

TUYUBAHEJEANPOUR - 24/11/2016 saa 20:11

AMAVUBITURAYARAYASHYIJYICYIYE
Kanda hano umusubize

TUYUBAHEJEANPOUR - 24/11/2016 saa 20:10

AMAVUBITURAYARAYASHYIJYICYIYE
Kanda hano umusubize

- 4/09/2016 saa 17:01

AMAVUBI NAKOMEREZAHO ABAFANA TUBARINYUMA
Kanda hano umusubize

Ntwari - 11/09/2016 saa 22:47

Nukuri turi inyuma yawe Mavibi y'urwagasabo.
Kanda hano umusubize

KOMEZUSENGE J.M.V - 4/09/2016 saa 07:53

ngo amavubi ni ISAZI? nonese ISHOBORA KUMENA INYUNDO? Ghana waribeshye ntituri agafu k'imvugwa1 Ahubwo turi aba professionaire kuko kunganya twarabikoreye.
Kanda hano umusubize

Ntwari - 11/09/2016 saa 22:41

nukuri ubivuzeneza kabisa ntabwo tumenyerwa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X