Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> 

Ese ni Rayon Sports yanze gukina Super Cup na APR FC cya ni amakosa ya FERWAFA?

Umukino w’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda ‘Super Cup’ wagombaga guhuza ikipe ya APR FC na Rayon Sports mbere y’uko umwaka mushya wa shampiyona utangira, ntukibaye.

Uyu mukino wari guhuza amakipe yombi, APR FC nk’ikipe yatwaye shampiyona ndetse na Rayon Sports yatwaye igikombe cy’amahoro.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa, rivuga ko ryandikiye amakipe yombi rimenyesha ko uyu mukino uzaba tariki ya 8 Ukwakira nk’uko umuvugizi waryo, Dr. Moussa Hakizimana yabitangarije Igihe mu gihe ku ruhande rwa Rayon Sports bo bavuga ko batabimenyeshejwe binyuze mu mategeko.

Yaba ku ruhande rwa APR FC n’urwa Rayon Sports, batangaje ko muri aya makipe yombi nta baruwa yavuye muri Ferwafa babonye ibasaba gukina uyu mukino wa Super Cup.

Umuvugizi w’ikipe ya APR FC, Kazungu Claver yavuze ko nta baruwa ya Ferwafa babonye, gusa igihe cyose biteguye gukina uyu mukino igihe Rayon Sports yaba ibyemeye.

Umwe mu basobanukiwe amategeko ya Ferwafa yatangaje ko igihe ikipe ititeguye cyangwa itanyuzwe n’ibihembo biri mu mukino nk’uyu wa Super Cup udafite icyo uvuze cyane dore ko utari no mu byaganiweho mu nama y’inteko rusange ya Ferwafa, ifite uburengenzira bwo kutawukina.

Muri iyi nama y’inteko rusange, nta ngengo y’imari y’uyu mukino wa nyuma yigezwe itangarizwa abanyamuryango.

Ku rundi ruhande, biravugwa ko uyu mukino utakibaye biturutse ku bibazo by’abakinnyi biri hagati y’amakipe yombi, kugeza ubu FERWAFA yananiwe gukemura mu gihe Shampiyona y’umwaka wa 2016-2017 ibura iminsi itagera ku 10 ngo itangire.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Polyphile - 25/11/2016 saa 05:21

Gusa Reyon Sport Niyihangane Tu
Kanda hano umusubize

Danger - 9/10/2016 saa 17:01

Rayon niyihanagure niko mbibona bariya bakinnyi ntibazayikinira pe
Kanda hano umusubize

Danger - 9/10/2016 saa 17:00

Mutubarize amaherezo y'abakinnyi 2 Rayon sports iburana niba izabakinisha cg izakuraho
Kanda hano umusubize

john - 12/10/2016 saa 20:52

ni bande se ?
Kanda hano umusubize

rangira jean pierre - 8/10/2016 saa 22:55

Degaule urabeshya sha wacitse byinshi nucika umuvunyi uzangaye wa njiji we
Kanda hano umusubize

rangira jean pierre - 8/10/2016 saa 22:55

Degaule urabeshya sha wacitse byinshi nucika umuvunyi uzangaye wa njiji we
Kanda hano umusubize

Dusabe - 7/10/2016 saa 14:21

ibyo ntagitangaje kirimo kuko mbona degaule nabagenzibe bayobora ferwafa nkingo zabo nigute utegura umukino ntumenyesha amakipe ko azakina? ubwo wenda baribaziko arinkabana babo batuma kuvoma uko biboneye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X