Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> 

Masudi Djuma asanga nta handi Rayon Sports igomba gukura amafaranga uretse gutsinda gusa

Mu gihe habura umusni umwe gusa ngo ikipe ya Rayon Sports yitabire irushanwa ryateguwe n’ikipe ya AS Kigali rigomba gutangira kuri uyu wa Kane, umutoza wayo (Rayon Sports) Masudi Djuma yibukije abafana b’iyi kipe ko ibayeho kubera intsinzi, yongeraho ko kuba amafaranga ari byose, ari ngombwa ko bayashaka binyuze mu nsinzi, ngo kuko nta handi agomba kuva.

Masudi Djuma yagize ati: "Ni ugushaka intsinzi, buri kanya Rayon Sports ni intsinzi kuko tubayeho kubera intsinzi. Imbere yacu hari amafaranga, uziko amafaranga ari byose kuri iyi Si, tugomba kuyashakisha rero mu gutsinda."

Rayon Sports izakina iri rushanwa, nyuma yo gukina imikino ibiri ya gicuti hamwe na Pepiniere FC (yatsinze 4-1) ndetse n’Isonga FC (yatsinze ibitego 2-0), aho uyu mutoza yizeye ko hari icyo byamufashije mu kuba abakinnyi batandukanye bamenyerana.

Aha yagize ati: "Urebye match ya mbere dukina Zapy na Senyange ntabwo bari bamenyeranye neza, ariko match ya kabiri… ariko nta kibazo bazamenyerana kimwe n’abandi."

Masudi Djuma yatangaje ko kuba barahisemo kuzana umuzamu Mutuyimana Evariste wakinaga muri Sofapaka yo muri Kenya, ari uko bifuza ko hajya haba guhanganira umwanya muri iyi kipe kuri buri mwanya, ndetse ngo yifuza kuzajya akoresha systems ebyiri nyuma yo kugura Nahimana Shassir muri Vital’O ndetse na Moussa Camara w’umunya-Mali, aba baje gusimbura Kasirye na Diarra bagiye muri DCMP y’i Cong gize ati: "Abantu basimbuye ba bandi bagiye ni Shassir na Camara, kandi babifitiye ubushobozi, abandi b’abanyarwanda tuzabakinisha turi guhindura tactique kuko tuzakinisha nka systeme ebyiri; imwe dukina dufite rutahizamu umwe, n’iyindi tuzakinisha ba rutahizamu babiri. Umunsi tuzakinisha ba rutahizamu babiri, nibwo tuzakinisha umunyarwanda umwe n’umunyamahanga umwe."

Kugeza ku munsi w’ejo hashize, Kwizera Pierrot na Nahimana Shassir bari barajyanye n’ikipe y’igihugu cyabo muri Niger, nibo baburaga muri iyi kipe ya Rayon Sports, aho byari byitezwe ko barara baje cyangwa bakahagera kuri uyu wa Gatatu.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Polyphile - 25/11/2016 saa 05:39

Nonese Kinda Kunda Gutsinda Mwayifashape!
Kanda hano umusubize

Polyphile - 25/11/2016 saa 05:37

Nifashwe Ahubundi Kayibayeho Pe!
Kanda hano umusubize

H.E - 9/09/2016 saa 07:15

tubarinyuma natwe abanya gatsibo
Kanda hano umusubize

kalisa Jean Claude - 8/09/2016 saa 14:50

Sasa iyi kipe tugomba kuyishyigikira cyane twitabira imikino yayo yakiriye kugira ngo ibone agafaranga kuko nta rayon nta championat.
Kanda hano umusubize

habanabashaka sirasn - 7/09/2016 saa 19:45

Ngendumva habaho isanduku yogufasha abobakinnyi .ESE Yagahunda yacyakigega igezehe ngotwifatiremo imigabane?
Kanda hano umusubize

habanabashaka sirasn - 7/09/2016 saa 19:45

Ngendumva habaho isanduku yogufasha abobakinnyi .ESE Yagahunda yacyakigega igezehe ngotwifatiremo imigabane?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X