Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> 

Messi yavuye mu kibuga Atletico Madrid ihagama FC Bracelone

Mu mukini Rutahizamu w’ikipe ya FC Bracelone, Lionel Messi nyuma yo kuvunikira mu mukino wa shampiyona waraye ubahuje na Atletico Madrid, akaza gusohorwea mu kibuga, ikipe ye yari yatsinze igitego kimwe ku busa, ikipe ya Atletico Madrid yahindukiranye FC Bracelone iyishyura igitego yari yayitsinze ndetse ikomeza no gusatira izamu ryayo hafi yo kuyitsinda.

Ku kibuga cya Barcelone, amakipe yombi yaraye ahuriye mu mukino wa shampiyona, anganya igitego 1-1, aho Barcelone yatsindiwe na Ivan Rakitic mbere yuko bajya kruhuka, igitego cyishyuwe na Angel Correa.

Ku munota wa 59, Messi yavunitse nyuma yo guterwa umuserebeko na Diego Godin, aho byitezwe ko ashobora kuzagaruka mu kibuga tariki ya 19 Ukwakira uyu mwaka, ku mukino wa Champions League bazahuramo na Manchester City.

Lionel Messi agiye kumara ibyumweru bitatu ari hanze y’ikibuga ni nyuma yo kuvunikira muri uyu mukino.

Indi mikino azasiba harimo; uwa Borussia Monchengladbach muri Champions League, Sporting Gijon na Celta Vigo muri shampiyona ya La Liga, n’uwa Peru na Paraguay mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2018.

Mu wundi mukino waraye ubaye, Real Madrid yanganyije na Villarreal igitego 1-1.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Polyphile - 25/11/2016 saa 05:33

Ikipe Yw Mess Niyihangane.
Kanda hano umusubize

umugenzi - 19/11/2016 saa 14:19

Taliki ya 19 Ukwakira uyu mwaka yararangiye
Kanda hano umusubize

sammy - 19/10/2016 saa 09:09

messi azakira
Kanda hano umusubize

Polyphile - 25/11/2016 saa 05:30

Azakira nyine
Kanda hano umusubize

dukuze - 2/10/2016 saa 14:14

mess ndamwemera ark niyihangsne
Kanda hano umusubize

- 25/09/2016 saa 02:17

madird n,ukuyica kabis
Kanda hano umusubize

karasira Elic - 23/09/2016 saa 19:59

ndashaka amakuru y'igisirikari cyo m'ubwongereza
Kanda hano umusubize

Habumugisha - 2/10/2016 saa 20:07

shapiyona balcelone ihura na man city kwikipe ya balcelone nabahe bazamanzamo kapiteni wikipe...
Kanda hano umusubize

karasira relic - 23/09/2016 saa 19:49

ndashaka video
Kanda hano umusubize

MANISHIMWE EMMANUEL - 7/10/2016 saa 21:32

VIDEO BWOKO IKI?
Kanda hano umusubize

- 23/09/2016 saa 07:21

AbATUKANA NABAPAGA NI mesi arambabaje arikoharimanaiku rayo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X