Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> 

Police Handball Club yatangiye imyiteguro y’imikino ya nyuma ya Shampiyona

Ikipe y’Umukino w’Intoki ya Polisi y’u Rwanda (Police Handball Club) yasubukuye imyitozo kugira ngo yitegure neza imikino ya Shampiyona isigaje gukina.

Irushanwa ryahagaritswe kubera imikino yitabiriwe na APR Handball Club ihuza amakipe y’igisirikare yo mu bihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC Military Games).

Umutoza wa Police Handball Club, Assistant Inspector of Police (AIP) Antoine Ntabanganyimana yavuze ko basubukuye imyitozo kugira ngo bitegure neza umukino uzabahuza mu kwezi gutaha n’Ikipe ya College Inyemeramihigo, iri shuri ryisumbuye rikaba riri mu karere ka Rubavu.

Police Handball Club isigaje gukina imikino itanu harino uwa nyuma uzayihuza n’iyirya isataburenge ari yo APR Handball Club.

Indi mikino harimo uzayihuza n’Ishuri ryisumbuye ry’Urumuri riri mu karere ka Karongi n’uzayihuza na Kaminuza y’u Rwanda – Ishami ryayo ry’Uburezi (UR-College of Education) n’Ishami ryayo rya Huye (UR-CASS).

Mu mikino 13 imaze gukina, Police Handball Club ifite amanota 39, ikaba irusha APR Handball Club amanota abiri.

AIP Ntabanganyimana yagize ati:" Duha agaciro buri mukino. Ni yo mpamvu dukina dufite intego yo gutsinda buri mukino ku buryo tuzigama amanota menshi; kandi ibyo tuzabiharanira kugeza ku mukino wa nyuma."

Yakomeje agira ati:" Twatangiye imyitozo hakiri kare kugira ngo twitegure neza umukino uzaduhuza na APR Handball Club itugwa mu ntege ndetse n’indi izawubanziriza."

Mu cyiciro cya mbere Police Handball Club yatsinze APR Handball Club ibitego 23 kuri 21.

Shampiyona enye zishize zatwawe na Police Handbal Club, naho mu ya 2015-2016 imaze gutwara ibikombe bitandatu birimo icy’ Umunsi Mukuru wo kwibohora (Heroes Day Cup), icy’Irushanwa Mpuzamahanga ryo Kwibuka abakinnyi, abafana n’abakunzi b’uyu mukino bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (International Genocide Memorial Cup), icy’amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byo mu karere ka Afurika yo Hagati no mu Burasirazuba, (East and Central African Handball Federation Cup), n’icy’amarushanwa abera ku , z’amazi -ku mucanga (Beach Tournament).

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X