Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> 

Rio Olympics 2016: Brezil yafunguye ibirori bibanziriza imikino ya Olempike mu buryo bw’akataraboneka

Imikino ya mbere ya Olempike ibereye ku mugabane wa Amerika y’Epfo yafunguye ku mugaragaro i Rio mu birori byiza by’imbyino ziranga imico yo muri Brezil.

Brezil yahuye n’ingorane nyinshi mu gihe cy’imyiteguro y’iyi mikino kandi abariyo bavuga ko ibirori byari birimo amafaranga macye ugereranyije n’ibindi byabanje mbere.

Ikindi kibazo cyerekana ubwumvikane bucye muri politike ya Brezil cyagaragaye ubwo perezida w’agateganyo Michel Temer yazomerwaga n’abari muri sitade amaze gutangiza imikino ku mugaragaro.

Ariko abakinnyi ba Brezil bakirijwe urufaya rw’amashyi n’ibyishimo ubwo ibihugu byinjiraga muri sitade.

BBC Ivuga ko byasaga n’aho ibibazo biri muri Brezil byibagiranye, nibura mu gihe cy’umunis umwe.

JPEG - 31.1 kb
i Rio ibirori byo gufungura Imikino ya olympic byari ishiraniro

Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X