Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> 

Sugira yafashije Vita Club gutangira shampiyona itsinda 3-0, aririmbwa nk’umwami Dawudi

Ikipe ya AS Vita Club yatangiye neza umwaka wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Congo Kinshasa, itsinda FC MK ibitego 3-0.

Muri uyu mukino wabereye muri Stade des Martyrs i Kinshasa kuri uyu wa Gatatu, Sugira Ernest yinjiye mu kibuga asimbura mu gice cya kabiri.

Muri uyu mukino, Daddy Birori ’Etekiama Taddy’ yabanjemo, Vita Club yabonye igitego cya mbere ku munota wa 26 w’umukino gitsinzwe na Oumar Sidibé.

Sugira Ernest winjiye asimbuye, ku munota wa 73, yatsinze igitego cya kabiri, aririmbwa n’abafana b’iyi kipe bari muri Stade des Martyrs mu gihe Chico Ikanga yatsinze igitego cya gatatu ku ruhande rwa Vita, umukino urangira ku bitego 3-0.

Ni umukino wa mbere Sugira yari akiniye imbere y’abafana b’iyi kipe kuva asinye umwaka umwe n’igice muri Gicurasi uyu mwaka.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Polyphile - 25/11/2016 saa 05:26

Turashima Ikikorwa Cyiza Yerekanye Kwiyi Mikino.
Kanda hano umusubize

- 16/10/2016 saa 12:17

Sugira komeza uberekeko murwanda natwe tuzikurera tukurinyuma kandi ariko tunagusengera kugirango ukomeze ubone ibitego ukomeze wamamare by by ni joseph sibomana guturuka rusizi district
Kanda hano umusubize

Floduard Sizzo Nsengiyumva - 14/10/2016 saa 21:54

Umuhungu Wacu Nimumureke Yamamare Ere Tara Zirahari Ndabara I RWANDA.
Kanda hano umusubize

- 6/10/2016 saa 19:08

sugiraturagushyigikiye
Kanda hano umusubize

dukuze - 1/10/2016 saa 14:01

sugira komerezaho ubereke ko mutarerewe hamwe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X