Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> 

Tour du Rwanda 2016: Rugg Timothy atwaye agace ka Karongi-Rusizi, Valens agumana Maillot Jaune

Tour du Rwanda 2016: Rugg Timothy atwaye agace ka Karongi-Rusizi, Valens agumana "Maillot Jaune"

Rugg Timothy ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agakinira Team Lowestrates yo muri Canada niwe wegukanye agace ka Tour du Rwanda 2016 kavaga mu karere ka Karongi kagana mu karere ka Rusizi ku ntera ya km 115.9 (115.5 KM).

Ku rutonde-rusange, Ndayisenga Valens wa D.Data for Qhubeka arakomeza kuyobora isiganwa. Mugisha Samuel yabaye umukinnyi uzi kuzamuka imisozi, Ndayisenga Valens yongeye kuba umunyafurika ukiri muto witwaye neza anongera kuba umunyarwanda witwaye neza.

Irushanwa ryatangiye Samuel Mugisha yongera gutwara ibihembo byo kuzamuka imisozi dore ko yakunze kuba ari imbere y’abandi. David Polveroni ukinira Haute-Savoie yaguye hasi bimuviramo kuva mu irushanwa.

Isiganwa ryageze mu Nkoto Samuel Mugisha na Boivin Guillaume bayobowe isiganwa ari nako Mugisha akomeza guhembwa nk’uwazamutse neza kurusha abandi.

Rugg Timothy wanatwaye agace kabanziriza Tour du Rwanda 2016(prologue) yageze i Rusizi akurikiwe n’umunyarwanda Areruya Joseph ukinira Les Amis Sportifs de Rwamagana wanakurikiwe na Eyob Metksel wa Dimension Data for Qhubeka.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X