Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Abategetsi ba FIFA bihembye miliyoni 80 z’Amadolari

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, ryatangaje ko uwahoze ari umuyobozi waryo, Sepp Blatter, n’abandi bategetsi babiri bakomeye biyongeje imishashara, n’ibindi bihembo, bifite agaciro kangana na miliyoni umunani z’amadolari.

JPEG - 68.3 kb
Sepp Blatter ashinjwa ibyaha bya ruswa

Abanyamategeko b’ishyirahamwe rya FIFA, bavuga ko Sepp Blatter, na Jerome Valcke, yahoze ari umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe FIFA na Marcus Katter, wahoze ari umuyobozi ushinzwe ikigega, bateguriye hamwe umugambi wo kwiha amafranga y’umurengera, hagati y’umwaka wa 2011 n’umwaka wa 2015.

Ibyerekeye iperereza mu ishyirahamwe FIFA, byasohotse kuri uyu wa gatanu, umunsi umwe nyuma yuko igipolisi gisatse icyicaro cy’ishyirahamwe FIFA, mu mujyi wa Zurich, kugira ngo bafate ibyemezo by’ibiri buve mu iperereza.

Abategetsi b’Ubuswise, bakoze icyo kigorwa cyo gusaka, mu rwego rwo gushaka kureba ibyagendeweho hagenwa ibihugu bizakira igikombe cy’isi cy’umwaka wa 2018 na 2022.

Ishyirahamwe FIFA, riri mu bibazo, kuva mu kwezi kwa gatanu, umwaka wa 2015, igihe Iperereza rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ryerekanaga ruswa yari yarayogoje iryo shyirahamwe.

Jean Pierre-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X