Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Abayobozi ba Kenya mu mikino ya Olempike bari mu rukiko

Abayobozi babiri mu mikino ya Olempike muri Kenya bafunguwe by’agateganyo nyuma yo kujya mu rukiko baregwa gufata nabi ikipe ya Kenya yagiye mu marushanwa ya Rio.

Francis Paul, umunyamabanga mukuru wa Komite y’Imikino ya Olempike muri Kenya (Nock), Pius Ochieng, umuyobozi wungirije wa Nock ndetse n’undi mugabo wa gatatu, Stephen Soi, bari gukorwaho iperereza ku cyaha cy’ubujura n’icyo gukoresha nabi ubuyobozi.

Aba bayobozi bashinjwa ibibazo byaranze ifatwa nabi ry’abakinnyi ba Kenya.
Nta cyo babivuzeho.

JPEG - 17.2 kb
uhereye ibumoso ni Francis Paul na Pius Ochieng

Irekurwa rya Bwana Paul na Bwana Ochieng ryakozwe nyuma yo kwishyura amadolari 2.000. Bwana Soi we yari yararekuwe na polisi kubera impamvu z’ubuzima butameze neza ariko icyemezo kizafatwa ku wa Gatatu.

Ibyaha baregwa ntibiratunganywa neza kandi polisi iracyafite iminsi 21 mbere y’uko aba bagabo basubira mu rukiko.

Umunyamakuru wa BBC Ferdinand Omondi, uri i Nairobi, avuga ko abakinnyi binubiye cyane uburyo bafashwe, uniformes zabo zaburiwe irengero ndetse no gucumbikirwa ahantu habi.

JPEG - 42.7 kb
N’ubwo bafashwe nabi ariko bitwaye neza

Hari n’ibirego by’uko aba bayobozi bajyanye i Rio inshuti zabo, bigatuma abatoza batabasha kugenda.

Kapiteni w’ikipe Wesley Korir, akaba n’umudepite wigenga yavuze kuri iki kibazo ababaye cyane.

Yavuze ko abakinnyi bafashwe nabi cyane bagashyirwa mu byumba bibi nyuma y’uko aho bari bacumbikiwe hafungiwe.

Perezida Uhuru Kenyatta yasabye ko hakorwa iperereza ku cyateye ibi bibazo.
Kenya yarangije imikino ya Olempike ku mwanya wa 15 w’urutonde rw’imidari. Yatsindiye imidari 13, irimo 6 ya zahabu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X