Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Bastian Schweinsteiger intandaro yo kudacana uwaka hagati ya Buyern Munich na Man Utd

Mu gihe ikipe ya Machester United ishaka kugura Thomas Muler, ikipe ya Buyern Munich yakuriye inzira ku murima iyi kipe ivuga ko idashobora kuyigurisha undi mukinnyi nyuma ya Bastian Schweinsteiger bayigurishije akaza kwiturwa kwicazwa ku gatebe.

Uyu musore w’imyaka 32 y’amavugo ko yasinyishizwe na Van Gaal mu 2015 ubwo yatozaga Man utd akina nk’ibisanzwe, ariko ubwo Mourinho yazaga kuyitoza mu mezi ashize aramwicaza.

Ibi rero byarakaje abagize ikipe ya Bayern Munich bemeza ko niyo Mourinho yatanga amafaranga y’ikirenga kuri Thomas Muller adateze kumubona kuko nta bakinnyi bahari bo gupfusha ubusa.

Mu gushaka kugarurira icyubahiro Man Utd kimaze kuyoyoka,Jose Mourinho akomeje kureba hirya no hino ashaka abakinnyi bakomeye, ku ikubitiro akaba yifuzaga Muller none yatewe utwatsi.

Uretse Man Utd ,Thomas Muller ukomoka mu gihugu cy’Ubudage akomeje kwifuzwa n’andi makipe gusa ntibiramenyekana niba Buyen Munich izamwima Mourinho ikamuha abo yifuza.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X