Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Champions League:Guardiola yasebeye aho yubakiye izina, Arsenal inyagira Ludogorets

Ubwo hakinwaga imikino ya gatatu y’amatsinda mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi (UEFA Champions League), Manchester City yahuye n’uruva gusenya itsindwa na FC Barcelona ibitego bine ku busa, naho Arsenal inyagira Ludogorets Razgrad ibitego bitandatu ku busa.

Umukino wari ukomeye cyane wari wanavugishije abantu amagambo menshi, warangiye iyi kipe yo mu Mujyi wa Manchester ihawe isomo rya ruhago ku bitego bine ku busa, birimo bitatu byatsinzwe na Lionel Messi.

Iminota 17 yari ihagije kugira ngo Messi yereke umutoza Pep Guardiola wamuzamuye mu ikipe y’abana ya FC Barcelona nyuma bagatwarana ibikombe mu ikipe nkuru, ko ibyo yamwigishije akibyibuka, maze atsinda igitego cya mbere.

Mu gihe Guardiola wari wabanje hanze y’ikibuga abakinnyi bakomeye nka rutahizamu Sergio Kun Aguero yitegura kumwinjiza mu gice cya kabiri ngo ashake uko yishyura, ku munota wa 53 gusa, umuzamu Claudio Bravo yahawe ikarita itukura, maze ibintu bisubira irudubi.

Uyu muzamu wavuye muri FC Barcelona ajya muri Man City gusimbura Joe Hart wari uyimazemo imyaka 10, yakoze umupira n’amaboko ari imyuma y’urubuga rwe nyuma y’amakosa yari amaze gukora ahereza Suarez umupira.

Gushyira mu izamu Willy Caballero usanzwe atagirirwa icyizere n’ubundi, bisa naho ntacyo byafashije Guardiola kuko ku munota wa 61 na 69 Messi yashyizemo ibindi bitego bibiri mbere y’uko Neymar wahushuje penaliti ku munota wa 87 atsinda igitego cya kane ku wa 89.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, FC Barcelona ni yo iyoboye itsinda C iherereyemo n’amanota icyenda, Manchester City ifite ane, Borussia Moenchengladbach ifite atatu naho Celtic igaheruka n’inota rimwe.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda, Borussia Moenchengladbach yatsinze Celtic iyisanze iwayo ibitego 2-0.

Kuri ubu, Barcelone ifite amanota 9/9, City amanota 4, naho Borussia Moenchengladbach ifite amanota 3 mu gihe Celtic ifite inota rimwe.

Mu itsinda D, Atletico Madrid iyoboye itsinda n’amanota 9/9 nyuma yo gutsinda FC Rostov 1-0 cya Yannick Ferreira-Carrasco mu gihe Bayern Munich ifite amanota 6 nyuma yo gutsinda PSV Eindhoven 4-1 bya Thomas Mueller, Joshua Kimich, Robert Lewandowski na Arjen Robben mu gihe PSV yatsindiwe na Luciano Narsingh.
Imikino yabaye kuri uyu wa Gatatu

Itsinda A:
• Arsenal 6-0 Ludogorets Razgrad
• Paris Saint Germain 3-0 Basel

Itsinda B
• Dynamo Kyiv 0-2 Benfica
• SSC Napoli 2-3 Besiktas

Itsinda C
• Barcelona 4-0 Manchester City
• Celtic 0-2 Borussia Moenchengladbach

Itsinda D
• Bayern Munich 4-1 PSV Eindhoven
• FC Rostov 0-1 Atletico Madrid

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mugab - 26/10/2016 saa 16:34

turaba kundacyan
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X