Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Christiano Ronaldo uwa mbere ku rutonde rw’abakinnyi binjije akayabo mu 2015

Umukinnyi w’umunyaportugal Christiano Ronaldo niwe mukinnyi uyoboye urutonde rw’abakinnyi binjije akayabo mu mwaka wa 2015 akaba kandi ku mwanya wa kane muri rusange rw’abinjije akayabo muri uwo mwaka.

Ronaldo yashyizwe ku rutonde rw’abantu bane, yinjije amadolali imiliyoni 88.
Messi, umukinyi wa mbere ku isi wo muri Argentine ukinira ikipe ya Barcelone, aherutse gucibwa urubanza rwo gufungwa amezi 21 kubera kutishyura imisoro , ari ku mwanya wa 8 n’amadolali imiliyoni 81.5.

JPEG - 22.3 kb
Christiano Ronaldo niwe mu bakinnyi winjije menshi ku isi

Icyamamare muri muzika gikomoka muri Amerika Taylor Swift ni we waje ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde.

Uyu muririmbyi yinjije amadolali imiliyoni ijana na mirongo irindwi ($170m) mu mwaka ushize.

JPEG - 22.8 kb
Taylor Swift niwe uza ku mwanya wa mbere mu binjije akayabo

Undi muhanga mu gusetsa nawe ukomoka muri Amerika, Kevin Hart, na we ari kuri urwo rutonde.

Mu mwaka ushize, ikinyamakuru kizwi cyane kw’isi cya Forbes cyanditse ko Hart yinjije amadolali imiliyoni 87.5.

JPEG - 20.2 kb
Kevin Hart umuhanga mu gusetsa nawe ari ku rutonde rw’abinjije menshi

Umuririmbyi wo mu Bwongereza, Adele, wamenyekanye cyane ku ndirimbo "hello" ari ku mwanya 9.

Adele yinjije amadolali imiliyoni 80.5.

Uru ni rwo rutonde rw’abinjije akayabo mu mwaka wa 2015
1. Taylor Swift - $170m (£130m)
2. One Direction - $110m (£84.6m)
3. James Patterson - $95m (£72.3m)
4. Cristiano Ronaldo - $88m (£67m)
6. Kevin Hart - $87.5m (£66.6m)
7. Howard Stern - $85m (£65.4m)
8. Lionel Messi - $81.5m (£62.1m)
9. Adele - $80.5m (£61.9m)
10. Rush Limbaugh (US ) - $79m (£60.1m)

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

igisumizi bakareke - 19/07/2016 saa 00:16

nibyiza kubwiriza ijambo ryImana ariko nanone ntushyiremo amarangamutima yawe kuko nkamwe mugaragaje ko muri abahamya ba Yehova
Kanda hano umusubize

shakira - 14/07/2016 saa 20:53

iyi nyigisho utanze ndagushimiye naho bariya bihorere imana izababaza ibyiza bakoze
Kanda hano umusubize

GAHATSI GERARD - 13/07/2016 saa 12:08

RONALDO ni igihangange.Ariko kuba umu STAR,ntabwo bitanga ibyishimo.Bituma kandi ukora ibyo imana yanga.Niyo mpamvu Bible ivuga ko imana idakunda aba STARS (abantu baratwa n'abandi bantu) nkuko tubisoma muli Luc 16:15.Urugero,Ronaldo yaryamanye n'umukobwa mwiza cyane w'umu Russian witwaga Irina Shaky,bamarana imyaka 4 basambana,baratandukana.Hali undi mu star witwaga Elisabeth Taylor watanye n'abagabo 8 bose bamurongoye officially.She was an Actriss.Mulibuka ba Mariah Carey,ba Thierry Henry,etc...Stars ntabwo bajya bagira ibyishimo mu buzima (true happiness).Muzarebe aba stars bo mu Rwanda ukuntu bahinduranya abagore n'abakobwa.Muzi abantu bagira IBYISHIMO nyakuri?Nkuko Bible ibivuga,abantu bishimye ni abantu bakora ibyo imana ishaka.Baliya bantu mubona mu muhanda babwiriza,muzarebe ukuntu buli gihe baba bishimye.Kuko baba bakorera imana nkuko YESU yabisabye abakristu nyakuri bose (Yohana 14:12).Impamvu bahora bishimye,nuko bizera kuzabona ubuzima bw'iteka muli Paradizo.Kandi imana izabazura ku munsi wa nyuma nkuko YESU yabisezeranye muli Yohana 6:40.Nta cyacumi basaba kuko YESU yadusabye kubwiriza ku buntu (Matayo 10:8).
Kanda hano umusubize

kamana - 14/07/2016 saa 15:59

iyi inyigisho utanze iranyuze pe imana iguhe umugisha
Kanda hano umusubize

MUGISHA ELYSEE - 15/07/2016 saa 08:53

NUKURI NANJY IYO NYIGISHO IRANYUZE GUSA UJYE USABIRA ABANTU KAND UDUSENGER DUSHOBOZWE NAYO KUKO KUVA KUVAQ MUBIBI UJYA MUBYIZA BIRAGORANYE GUSA NAHIMANA ISUMBA BYOSE
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X