Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Christiano Ronaldo yatowe nk’umukinnyi w’umwaka i Burayi

Umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Real Madrid ni we watowe nk’umukinnyi w’umwaka ku mugabane w’ Uburayi mu mwaka w’imikino 2015/16.
Ronaldo watwaye Uefa Champions League ari kumwe na Real Madrid ndetse n’igikombe cya Uefa Euro 2016 ari kumwe na Portugal, yegukanye iki gihembo ahigitse Gareth Bale na Antoine Griezmann.

Cristiano Ronaldo w’imyaka 31, yegukanye iki gihembo ku nshuro ya kabiri, nyuma yo kugitwara mu mwaka w’imikino 2013/14, bivuze ko anganyije na Messi, bombi bamaze kucyegukana inshuro ebyiri.

Ronaldo yagize amajwi 40, Gareth Bale 8 naho Antoine Griezmann agira amajwi 7, muri 55 y’abanyamakuru b’iburayi batoye.

Muri bimwe mu byafashije Cristiano Ronaldo kwegukana iki gihembo, harimo kuba mu mikino 36 ya shampiyona ya Espagne, yaratsinzemo ibitego 35, agatanga imipira 11 yavuyemo ibindi bitego; muri Uefa Champions League yakinnye 12, atsinda ibitego 16 n’imipira 4 yatanze kuri bagenzi be ivamo ibindi bitego mu gihe mu irushanwa rya Euro ya 2016, yakinnyemo imikino 7, atsinda ibitego 3, atanga imipira ibiri yavuyemo ibindi bitego kuri bagenzi be.

Nyuma yo gushyikirizwa igihembo, Christiano Ronaldo yagize ati:" Ni ibyishimo bikomeye. Bagenzi banjye dukinana nibo nkesha ibi byose, ni ingenzi kuri njye buri mwaka. Ndakora cyane ubwanjye ariko batamfashije ibi byose ntibyashoboka.

Ndashimira bagenzi banjye dukinana muri Real Madrid na Portugal. Gutwara EURO byo byari itandukaniro kuko Champions League yo nayitwaye inshuro 3 kugeza ubu. Kugira igikombe ntwarana na Portugal ni kimwe mu bihe by’ingenzi by’ubuzima bwanjye muri ruhago."

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mugisha crev - 11/11/2016 saa 22:10

ndababayekuba.mess.ataratwaye,ikigihembo
Kanda hano umusubize

- 28/08/2016 saa 05:20

Nibyiza cyane aragikwiye turamukunda cyane nakomerezaho.
Kanda hano umusubize

olivierro luiz de nazario - 26/08/2016 saa 19:58

cong's to Chris....big up ni ibindi uzabitwara yani urashoboye...!!
Kanda hano umusubize

niyongabire eric nizzo - 26/08/2016 saa 19:54

C r,7komerezaho wangu turagushigikiye cyaneeee.
Kanda hano umusubize

Komezusenge J.M.V - 26/08/2016 saa 12:56

Ndababaye cyane kubwa c.7 mwifurije kutazatwara ikindi gikombe na1.
Kanda hano umusubize

tu - 26/08/2016 saa 14:51

gatsindwe wamuhemuwe.
Kanda hano umusubize

feredinand - 28/08/2016 saa 07:39

urakagwa mumuriro mwibaza nibimwe baguma bagabira messi atabikwiye.
Kanda hano umusubize

- 11/11/2016 saa 22:05

birambabaje.kuba, mess ,ataratwaye,ikigihembo
Kanda hano umusubize

agashimwe nigwawe twagutoye kera nibindi birinyuma.
Kanda hano umusubize

Buruk - 26/08/2016 saa 09:41

Congs cr7 na ballon d'or hasigaye amezi make ukayifata kuko nayo ntawuzagukurikira.
Kanda hano umusubize

Buruk - 26/08/2016 saa 09:38

Congs cr7 na ballon d'or hasigaye amezi make ukayifata kuko nayo ntawuzagukurikira.
Kanda hano umusubize

Buruk - 26/08/2016 saa 09:38

Congs cr7 na ballon d'or hasigaye amezi make ukayifata kuko nayo ntawuzagukurikira.
Kanda hano umusubize

- 26/08/2016 saa 09:15

Nibyizacyane Kbs Akomereze Aho.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X