Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Cristiano Ronaldo yafashwe n’umujinya bituma ajugunya mu kiyaga Microphone y’umunyamakuru

Cristiano Ronaldo ,kizigenza w’ikipe ya Portugal akaba na rutahizamu wa Real Madrid yo muri Espagne yerekanye umujinya udasanzwe bituma afata Microphone y’umunyamakuru wari uje kumubaza ibibazo arayita.

Ibi byabaye kuri uyu wa gatatu ku itariki ya 22 Kamena 2016 aho umunyamakuru Diego Torres usanzwe ukorera Televiziyo ya CMTV yari arimo aragerageza kubaza Cristiano Ronaldo ibibazo bijyanye n’ikipe ya Portugal asanzwe abereye kizigenza(captain).

JPEG - 43.9 kb
Christiano yajugunye Micro y’umunyamakuru

Aganira na BBC yo mubwongereza ,umunyamakuru Diego Torres yagize ati”Nabajije Ronaldo uburyo yiteguye umukino wari ugiye kubahuza n’ikipe ya Hongria. Ntiyigeze ansubiza na gato , ahubwo yanshikuje Microphone yanjye ahita ayita mu kiyaga ”

Diego Torres yakomeje avuga ko yibaza ko ibi Ronaldo yabikoze kubera umujinya asanzwe afitiye iyo televiziyo kubera ikunda kumuvugako amakuru atishimira rimwe na rimwe.

Ku ruhande rwa Cristiano Ronaldo nta kintu yigeze atangaza ,nyuma y’icyo gikorwa ndetse akaba yatangaje ko nta na kimwe yifuza gutangaza ku byerekeye iyo Microphone yataye mu kiyaga.

Tubibutse ko mu ikipe ya Portugal ,Cristiano Ronaldo abereye kizigenza wageze muri 1/8 cy’imikino ya Euro 2016 biwugoye cyane nyuma yo kunganya n’igihugu cya Hongria ibitego 3-3.

Jean Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nzabahimana - 25/06/2016 saa 16:09

mumbwire amakuruyamess
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X