Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Dady Birori agiye kongera kugaruka mu kibuga

Taddy Agiti Etekiama benshi bazi nka Birori Dady wari umaze imyaka ibiri mu bihano by’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika "CAF" azagaruka mu kibuga taliki 18 Nzeli 2016.

Agiti Taddy yari yahagaritswe imyaka ibiri na CAF azira gukoresha ibyangombwa bibiri bitandukanye mu marushanwa yayo akina nka Dady Birori mu ikipe y’igihugu Amavubi na Agiti Taddy Etekiama mu mukino y’Afurika ya CAF Champions League mu ikipe ye ya AS Vita Club.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Congo Brazaville ryareze u Rwanda muri CAF ku gukinisha umukinnyi ufite ibyangombwa bitandukanye binatuma Amavubi asezererwa mu gushaka itike ya CAN 2015 aho yari agiye kujya mu matsinda nyuma yo gutsinda Congo Brazaville.

JPEG - 149.1 kb
Daddy Birori mu kwezi kwa cyenda aratangira kongera gukina umupira w’amaguru

Nyuma y’imyaka ibiri bibaye ikipe ye ya AS Vita Club yandikiye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri RDC “FECOFA” ibaza niba yemerewe gukoresha uyu mukinnyi mu mwaka w’imikino 2016/2017 uzatangira muri Nzeli 2016.

Urubuga rwa interineti “Irisfootball.com” rwo muri RDC ruvuga ko FECOFA yahaye uburenganzira AS Vita Club bwo gutangira gukinisha uyu rutahizamu.

Uru rubuga rwagaragaje ko iki cyemezo cyashimishije abakunzi b’iyi kipe bakundaga imikinire y’uyu musore kandi bari barahaye izina ry’akabyiniriro rya "Etuta Ekota” kubera kubatsindira ibitego mu buryo bushimishije. Taddy yakiniye amakipe yo mu Rwanda arimo Mukura, ATRACO FC na Kiyovu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Sanchetze arry - 9/07/2016 saa 20:16

Nshutiyanye nagende ndagushyigikiye. sawamuvandi.
Kanda hano umusubize

james wanyama - 4/07/2016 saa 08:35

Nagende yaraduhemukiye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X