Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Euro2016:Abafaransa baraye babonye itike yo guhura na Portugal ku mukino wa nyuma

Mu mukino w’ishiraniro aho ikpe y’igihugu cy’ Ubuduga ari yo yahabwaga amahirwe mensho yo kugera ku mukino wa nyuma ndetse ikaba yanakwegukana igikombe, Abafuransa bari iwabo basezereye Abuduga Bahita babona itike ibegeza ku mukino wa nyuma aho bazahatana n’ikipe y’igihugu cya Portugal.

Ikipe y’igihu y’Ubufaransa yasezereye Ubudage mu mukino wa kimwe cya kabiri nyuma yo kuyinjiza ibitego 2-0 mu mukino wagombaga kurangira ikipe izakina ku mukino wa nyuma (Final) uzakinwa kuwa 10 Nyakanga 2016 imenyekanye, mazi ikazacakirana na Portugal.

Uyu mukino wari utegerejwe na Benshi ku isi doreko Ubufaransa n’Ubudage ari ibihugu bikomeye mu mateka ya ruhago y’isi wabaye isa tatu z’ijoro kuri uyu wa gatatu tariki 7 Nyakanga 2016.

Igice cya mbere kigitangira ikipe y’Ubudage yihariye umupira ku buryo bugaragara ariko inahusha uburyo bwinshi bwabazwe imbere y’izamu mu gihe Ubufaransa bwo bwatangiye bukina umukino wo kugarira bafata umupira bakazamukira rimwe.

Ku ikosa ryakozwe na Captain w’Ubudage Bastian Schweinsteiger ku munota wa 45 ubwo yafataga umupira n’intoki ubufaransa bwabonye penaliti yinjizwa neza na Antoine Griezmann igice cya mbere kirangira ari igitego 1 cy’ubufaransa.

Mu gice cya kabiri Ubufaransa bwakiniraga imbere y’imbaga y’abafana babwo bwokeje igitutu Ubudage ku munota wa 72 Antoine Griezmann atsinda igitego cya kabiri.
Antoine Griezmann atsinda igitego cya kabiri
Ubudage bwahabwaga amahirwe menshi yo kuzahura na Portugal ku mukino wa nyuma, bwagerageje ibishoboka ngo burebe ko bwakwishyura ariko bamyugariro b’Ubufaransa bakomeza kububera ibamba.

Ubufaransa bwaraye bukatishije itike ijya ku mukino wanyuma buzahura na Portugal yasezereye Wales muri 1/2 uyu mukino w’ishiraniro uzaba ku cyumweru tariki ya 10 nyakanga 2016.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X