Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Euro2016: Ubutaliyani bwaraye bweretse Ububiligi ko buburusha ubunararibonye muri ruhago

Ikipe y’igihugu y’Ububiligi yatsinzwe ibitego 2-0 n’ikipe y’igihugu y’Ubutaliyani mu mukino wa mbere w’itsinda E wakinwaga mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere mu irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi.

Mu bitego 2 byahesheje by’Ubutaliyani amanota atatu (3) harimo igitego cyatsinzwe na Giacherini ku munota wa 32’ w’umukino, ku mupira yari ahawe neza na Bonucci. Ikipe y’u Bubiligi yakomeje guhatiriza ariko ibura igitego cyo kwishyura birinda bigera ku munota wa 89’ u Butaliyani bukiri imbere.

Ku munota wa 90’ w’umukino ikizere cy’Ababiligi cyaje kuyoyoka ubwo u Butaliyani bwabonaga igitego cya kabiri cyatsinzwe na Graziano Pelle ukinira Southampton mu gihugu cy’Ubwongereza. Muri uyu mukino, ikipe y’u Butaliyani yabonye amakarita ane(4) y’umuhondo mu gihe u Bubiligi babonye ikarita imwe y’umuhondo.

Undi mukino wo muri iri tsinda wahuje ikipe y’igihugu ya Ireland na Suede, amakipe yombi agwa miswi ku gitego 1-1. Igitego cya Ireland cyatsinzwe na Hoolahan ku munota wa 48’ ariko cyiza kwishyurwa na Ciaran Clark (Ireland) waje kwitsinda.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

niyonsaba jackison - 25/06/2016 saa 16:23

nihekipe izotsinda
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X