Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Habonetse umukinnyi watsinze ibitego byinshi icyarimwe kurenza ba Zidane,Pele,Messi na Christiano

Ronny Medina umukinnyi wa mbere ku isi kuva yabaho watsinze ibitego 18 mu mukino umwe gushya yashyizwe mu gitabo cya Guinnes World of Record kuba ariwe wa mbere uhize abakinnyi b’ibihangange babayeho mu gutsinda ibitego byinshi icyarimwe.

Ibi bitego yabitsinze mu mpera z’icyumweru gishize ubwo ikipe ye ya Pelileo Sporting Club yatsindaga ikipe Indi Native nayo yo muri icyo gihugu imvura y’ibitego 44 kuri kimwe,

Izi kipe zombi zikaba ziri mu cyiciro cya gatatu mu gihugu cya Ecuador. Uyu mukino ukaba wari wahuruje abafana basaga 200 izi kipe zose zirwanira umwanya wa gatatu.

Uyu mukino waranzwemo udushya twinshi kuko mu gice cya mbere gusa iyi kipe yatsinzwe bari bamaze kuyirebera ibitego 36-0.abarebaga uyu mukino bo bari bumiwe batumva niba ari ruhago bari kureba cyangwa ari undi mukino batazi uri kuba.

Sibyo byonyine byari ibitangaza muri uyu mukino kuko abakinnyi bose n’ababasimbuye mu ikipe ya Indi native yatsinzwe bahawe amakarita y’umuhondo,ndetse n’umutoza wayo yirukanwa ku kibuga azamurwa mu bafana ajyana n’abamwungiriza 4.

Sibyo gusa kandi kuko n’umukinnyi wa Palileo Sporting Club uzwi nka Ronny Medina yatsinze ibitego 18 mu mukino umwe,akaba yakoze uduhigo tugera kuri 4 twose twanditswe muri Guiness World of Record, byumvikana ko azajya afata Miliyoni 4 z’amadorari ku mwaka ayahawe na Guiness World of Record, kuko agahigo kamwe gafite agaciro ka Miliyoni imwe y’amadorari ku mwaka.

Mu duhigo yakoze harimo:

1.Umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu gice cya mbere muri ruhago,aho yatsinze ibitego 9 wenyine.

2.Umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu gice cya kabiri muri ruhago,aho yatsinze ibitego 9 nanone.

3.Umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu gihe gito aho yatsinze ibitego 5 mu minota 5 gusa akaba avanyeho agahigo ka Robert Lewandowsky ukinira ikipe ya Bayern Munchen watsinze ibitego 5 mu minota 9.

4.Umukinnyi w’umwana watsinze ibitego byinshi mu mukino umwe kuko afite imyaka 20 gusa.

Aganira na BBC,umuyobozi w’iyi kipe yavuze ko anenejwe n’iyi ntsinzi kubera ko no mu izina ry’ikipe bazajya bahabwa miliyoni 3 z’amadorari bazihabwa na Guiness World of Record,kubera uduhigo twabereyemo twose indi kipe iyo ariyo yose itigeze igerageza gukora.

Uyu rutahizamu w’iyi kipe akaba ibitego yatsinze biruta ibyo ibihangange muri ruhago byatsinze kuva byahatana gukina byaba ibiriho bigikina, ibyahagaritse ruhago n’ibyatabarutse.

Uhagarariye Guiness World of Record yashimangiye ko ibintu nkibi biba mu mikino itandukanye bigomba guhabwa agaciro kugirango impano zitazwi nazo zibashe kujya ahagaragara.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

laurent manirafasha - 3/06/2016 saa 14:40

Barutahizamu baragwira uwo niyiyizire muri ARSENAL abimariremo,asanti sana ndabakunda cyane.
Kanda hano umusubize

Michel - 2/06/2016 saa 18:15

Medinny agiye gukundwa namakipe akomeye
Kanda hano umusubize

Michel - 2/06/2016 saa 18:13

Mbega umugabo sha araje agurwe namakipe akomeye dusanze tuzi
Kanda hano umusubize

- 1/06/2016 saa 14:30

MBEGA ABANYAMITWE WEEEEEE?
Kanda hano umusubize

AREXHNO - 1/06/2016 saa 14:54

IBYO MUKORA NIBYIZA
Kanda hano umusubize

Kk - 1/06/2016 saa 08:04

IBI BIROROSHYE KO ABANTU BABIPANGA KUGIRANGO BAZAGABANE AMAFRANGA NYUMA
Kanda hano umusubize

Kk - 1/06/2016 saa 08:03

IBI BIROROSHYE KO ABANTU BABIPANGA KUGIRANGO BAZAGABANE AMAFRANGA NYUMA
Kanda hano umusubize

bucumi erc - 10/06/2016 saa 03:58

nne ko muta duha inkuru zaga?mbega samuweri eto,kotuze kwarupro wakera wewe agira kangahe mubafise,amanota,
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X