Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Jose Mourinho yatangiye urugamba rwo guhangana na Pep Guardiola

Umutoza mushya wa Manchester United Jose Mourinho yatangaje ko we na mukeba we umutoza mushya wa Manchester City Pep Guardiola bose bashobora kuzabura igikombe igihe umwe azibanda kuri mugenzi we n’ikipe atoza aho guha umwanya shampiyona bazaba bari gukina.

Mourihno yagize ati”mu myaka ibiri Pep nanjye twari kumwe muri shampiyona ntoza Real Madrid atoza FC Barcelona. Mu bihe nk’ibi imiterere y’umuntu ku giti cye ishobora kugira ibyo ihindura.

Ariko muri shampiyona y’u Bwongereza ninta umwanya wanjye kuri Manchester City na Pep na we akantaho umwanya na Manchester United igikombe kizatwarwa n’undi utari twe.”

JPEG - 38.4 kb
Uhereye ibumoso ni Jose Mourinho umutoza wa Man U na Pep Guardiola umutoza wa Man City

Mourinho akaba yasoje iki kiganiro yahaga urubuga rwa Manchester Evening abwira Guardiola kuza aje guhangana n’amakipe, ataje guhangana n’umuntu ku giti cye.

Si ubwa mbere aba bagabo bagiye gutoza basa n’abahanganye kuko baramenyeranye cyane kuko no muri Espagne, Mourinho yatozaga Real Madrid mu gihe Pep we yatozaga FC Barcelona, amakipe azwiho guhora ahanganye none bongeye guhurira mu makipe yo mu mujyi umwe na yo ahora ahanganye.

Amakipe ya Manchester United na Manchester City ni amakipe ahora ahanganye kuko aba mu mujyi umwe, gusa ntihakundaga kugaragara ihangana ry’abatoza bayo, ariko bitewe n’uko aba batoza basanzwe bazwiho guhangana ubwo bari muri Espagne, abantu benshi biteze uguhangana gukomeye kwabo no muri iyi shampiyona y’Ubwongereza.


Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Irankunda polycarpe - 8/06/2016 saa 00:08

Nibahangan bombi tuzareb usumb undi
Kanda hano umusubize

vedaste - 3/06/2016 saa 06:52

bazaduhe ibikenewe ibindi baby ihorere ;-
Kanda hano umusubize

Kayifa Rotten - 2/06/2016 saa 21:10

Murinho amaze gusesa akanguhe kabisa. Ibi yavuze ni ukuti kwambaye ubusa kuko championat yo muri Espagne itandukanye cyane n'iyo mu England. Buriya ninacyo cyatumye Arsenal idatwara igikombe mjri uyu mwaka w'imikino urangiye kuberako yakomeje kugenda yigera ku makipe bari basanzwe barwanira ibikombe ica amazi Liecester FC yibwira ko izasitara ku binonko.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X