Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Liverpool ishaka kugura Sadio Mane wa Southampton akayabo

Liverpool yashyize imbere Sadio Mane wa Southampton mu bakinnyi igomba kugura muri iyi mpeshyi ku mapawundi agera kuri miliyoni 30.

Umutoza wa Liverpool, Jurgen Klopp, avuga ko yiteguye kugura Mane amafaranga menshi ashoboka Liverpool.

Liverpool na Southampton zizakomeza kuvugana ku byerekeye uwo mukinyi w’imyaka 24, amafaranga akaba ari cyo kintu kizibandwaho muri ibyo biganiro.

Southampton ishobora gusaba miliyoni 40 kuri uwo mukinnyi winjije ibitego 11 mu mikino 37 ya Premier League mu irushanwa ryarangiye.

Ni ukuvuga miliyoni 10 zirenze kuyo Liverpool ishobora gutanga, bigasobanura ko kuganira bigifite intambwe ndende zo gukurikiza.

Icyo gikorwa kandi gishobora gutinda bitewe n’uko Southampton nta mutoza ifite ubu, nyuma y’aho Ronald Koeman agiriye muri Everton.

Rugano

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 26/06/2016 saa 10:18

IVYIZA CANE
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X