Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Mourinho mu ihurizo rikomeye nyuma y’uko Zlatan atazagaragara mu mukino uzahuza Man Utd na Arsenal

Umutoza wa Manchester United Jose Mourinho yabuze amahitamo ku mukinnyi uzataha izamu mu mukino uzamuhuza na Arsenal kuri uyu wa gatandatu taliki 19 Ugushyingo 2016.

Iri hurizo rimuziye nyuma y’uko uwari usanzwe ari rutahizamu Zilatan Ibrahmovich aherewe amakarita atanu y’umuhondo bigatuma ahanishwa kwirenza uwo mukino bityo icyo cyuho akaba ari cyo cyateje ururondogoro kuri uyu mutoza.

JPEG - 31.1 kb
Uhereye ibumoso ni Rushford na Rooney bari kumwe n’umutoza wabo Mourinho

Mu bakinnyi bakekwa ko Mourinho yatoranyamo umwe azatakisha mu izamu, harimo Rooney,Martial na Rushford, gusa kuri we ngo ntiyumva ko bashobora kuzapfa kuziba icyuho cy’uyu musore uzaba wicajwe mu bafana.

Gusa ku rundi ruhande Uhabwa amahirwe yo kuzataha izamu ni Rooney nyuma yo kwigaragaza mu mikino itandukanye bivugwa ko arimo kurwanya ko yazajya yicwazwa ku gatebe k’abasimbura.

Uyu mukino uzahuza aya makipe muri izi mpera z’icyumweru wamaze kuvugisha abafana bo ku mpande zombi amangambure ,aho ku ruhande rwa Arsenal bavuga ko biteguye gutsinda nyuma y’uko byemejwe ko Alexis Sanchez azawugaragaramo nyuma yo kuva mu mvune.

Ku ruhande rw’abakunzi ba Manchester United bavuga ko nta kabuza n’ubwo Zilatan adahari ariko bitazabuza abakinnyi basigaye gukora iyo bwabaga bagatahukana intsinzi dore ko bamwe mu bandi bakinnyi ikipe yubakiyeho bahagaze neza.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

samweri - 20/11/2016 saa 08:09

maniyuyadukonzenze isoni
Kanda hano umusubize

castro - 19/11/2016 saa 07:19

Arsenal iratsinda 2_0
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X