Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Mourinho yegukanye igikombe cya mbere atoza Manchester United

Ibitego bya Jesse Lingard na Zlatan Ibrahimovic bifashije ikipe ya Manchester United gutwara igikombe cya FA Community Shield, ni nyuma yo gutsinda Leicester City ibitego 2-1. Iki gikombe Manchester icyegukanye iri kumwe n’umutoza mushya Jose Mourinho.

Uyu mukino wabereye i Wembley, wahuje Leicester City yatwaye shampiyona ya 2015/16 na Manchester United yatwaye FA Cup.

Amakipe yombi yasatiranaga ku buryo bugaragara, ndetse abona amahirwe atandukanye yari kubyara ibitego ku mpande zombi.

Nyuma yo kunanizwa na Daley Blind ubwo Jamie Vardy yari agerageje gucenga ab’inyuma ba United, Leicester yongeye kubona uburyo bwiza, ariko umupira watewe na Okazaki ugarurwa n’umutambiko w’izamu.

Ku ruhande rwa Manchester United yabonye uburyo butandukanye burimo ubwa Wayne Rooney, ariko umuzamu wa Leicester City, Kasper Schmeichel ababera ibamba mu gihe byabasabye gutegereza umunota wa 32, ku gitego batsindiwe na Jesse Lingard wacenze abakinnyi bane ba Leicester City.

Umutoza wa Leicester City, Claudio Ranieri yakoze impinduka ebyiri igice cya kabiri kigitangira, aho yashyizemo Musa na Gray ndetse batangira gusatira Manchester United.

Nyuma y’iminota 7 gusa, Marouane Fellaini wagerageza guhereza umupira Daley Blind, yaje kuwihera Jamie Vardy wacenze umuzamu David De Gea, maze atereka umupira mu izamu, 1-1.

Zlatan Ibrahimovic utagaragye cyane muri uyu mukino, yabonye uburyo bubiri bwiza muri uyu mukino; aho umupira wa mbere wakuwe na Huth ku murongo, mbere yuko atsinda igitego cy’intsinzi ku munota wa 83 w’umukino n’umutwe.

Iyi ntsinzi ya 2-1, yahaye Manchester United kwegukana igikombe cya mbere itozwa na Jose Mourinho kuva agizwe umutoza wayo.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ernest - 16/08/2016 saa 07:25

hhhhhhhh icyose ni igikombe
Kanda hano umusubize

Lampard [gasiza] - 26/08/2016 saa 12:50

ndi kubona kimeze nk igisahani da
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X