Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Padiri Nahimana Thomas batangiye kumusabira gufungwa ataragera mu Rwanda

Mu gihe byari biteganyijwe ko Padiri Nahimana Thomas uje mu Rwanda mu bikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe kuba mu mwaka utaha wa 2017, azagera I Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Ugushyingo 2016, kuri ubu Umuryango urengera inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) wasabye ko nagera mu Rwanda, yazahita atabwa muri yombo agakurikiranwa n’ubutabera.

JPEG - 114 kb
Padiri Nahimana Thomas asabirwa gufungwa mbere y’uko agera mu Rwanda

Prof Dusingizemungu Jean Pierre, Umuyobozi wa IBUKA yatangaje ko bimwe mu byandikwaga ku kinyamakuru cya Nahimana bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari naho ahera asaba ko yagezwa mu butabera naramuka ageze mu Rwanda.

Yagize ati: "Ziriya nyandiko abantu bakwiriye kuzireba hanyuma inzego z’ubutabera zigakora. Ariko tukanavuga duti turanifuza yuko inzego zose zafatanya , na Kiliziya gatolika ubwayo ntihere gusa mu kuvuga ngo twamaganye, tugize dute.Kiliziya ubwayo ifite inzego zireba nuko ikora ubutabera bwayo yewe ifite n’inkiko burya."

Pro Dusingizemungu avuga ko kuba yarirukanwe muri Diyosezi avukamo ya Cyangugu dore ko byari byatangajwe na Musenyeri wa Diyosezi ya Butare akaba n’umuvugizi wa Kiliziya Gatolika bitabavanaho ububasha bwo kumukurikirana.

Yagize ati: "Ariko kubivuga…twe twasabaga ko bica no muri urwo rwego bikagaragara neza kuko kiliziya gatolika ifite n’abacamanza, kuki bitanyura muri urwo rwego? Ajye imbere y’ubutabera aburane kuko icyo kirateganyijwe mu mategeko yabo."

Dusingizemungu kandi yasabye n’ubutabera mu Rwanda gukora akazi kabwo hirindwa uwashaka gukingira ikibaba Nahimana.

JPEG - 53.5 kb
Perezida wa IBUKA, Prof Dusingizemungu Jean Pierre avuga ko ubutabera bwari bukwiye guhita bukora akazi kabwo Padiri Nahimana akigera mu Rwanda

Dusingizemungu ati: "Hari amategeko u Rwanda rugenderaho no kuri ibyo ngibyo avugwaho, ubutabera nibukoreshe ubushishozi bwabwo n’ubwigenge bwabwo. Twe icyo twifuza nuko bikorwa atavuga ngo akingiwe ikibaba n’urwego uru n’uru, hanyuma ubutabera niba hari icyo bumubaza bubimubaze kuko atari hejuru y’amategeko.Ntabwo yakwitwaza ko ari umupadiri cyangwa ikindi cyose"

Padiri Nahimana w’imyaka 45, aje mu Rwanda kwiyamamaza ku izina ry’ishyaka Ishema Party yashinze mu mwaka wa 2013. Byongeye ngo azanywe no kwandikisha ishyaka rye ngo ryemererwe gukorera mu Rwanda.

Nahimana amaze imyaka 11 mu buhungiro mu Bufaransa yamenyekanye cyane kubw’urubuga rwe Leprophete.fr rwanyuzwagamo ibitekerezo binenga ubuyobozi buriho mu Rwanda.

Hari abavuga ko bimwe mu byacishwaga kuri urwo rubuga birimo amagambo apfobya akanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gilbert

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

polo - 23/11/2016 saa 17:38

nibamureke yiyamamaze nawe ! kuyobora igihugu nibyumunya rda wese ubishoboye!ntamananiza abayemo! naze tumutore!
Kanda hano umusubize

polo - 23/11/2016 saa 17:38

nibamureke yiyamamaze nawe ! kuyobora igihugu nibyumunya rda wese ubishoboye!ntamananiza abayemo! naze tumutore!
Kanda hano umusubize

Nshimiyimana - 23/11/2016 saa 12:29

Thomas karibu mugihugu cyawe cyu rwanda abagutera ubyoba ndashaka kubabwirako mwisi ntakitagira iherezo naho bazagufunga uzakomeze kuvuganira abanyarwnda

vumbi - 23/11/2016 saa 12:23

ariko uyu mupadiri Niki kimumara ubwoba? naze ariko yitegure gukama imbogo!!!!!
Kanda hano umusubize

- 23/11/2016 saa 11:01

Aka wa mugani ari Rushyashya na le Prophete muvuga nta mabyi nta nnyo sha!!
Kanda hano umusubize

Matsikomasa - 23/11/2016 saa 10:48

Aka wa mugani ari Rushyashya na le Prophete muvuga nta mabyi nta nnyo sha!!
Kanda hano umusubize

Rubanda - 23/11/2016 saa 10:39

Uwiyita Umurerwa we! Iriya Nkwashi niyagera i Kigali, haramutse hari icyaha kimufashe azabibazwa byanze bikunze kandi na shobuja rutuku ntacyo azabikoraho. Ubundi inyamaswa nka mwe mukwiriye gusanga Ingabire mu buruhukiro.
Kanda hano umusubize

mugabe - 23/11/2016 saa 09:01

mwaramutse? ariko aba bantu ntanushaka kuba mayor cg depute? hahahha mbese perezida niwo mwanya bashaka ubu se koko umwanya umuntu yagira wose niyo waba umuturage usanzwe ntiwatanga umusanzu wo kubaka igihugu? ikigaragara n'umururumba n'inzara yo mu magufwa ibatera ibi byose iyaba banabikoraga neza ikibazo bitwaza itutufu zataye agaciro z'amoko,uturere mbese ivangura ryarabikamye. yewe abanyarwanda tuzi icyo dushaka kandi ikiduha amahoro ,ubumwe n'amajymabere twobonye ababigize umusingi.
Kanda hano umusubize

emmy - 23/11/2016 saa 09:00

ntamukuru w'ikuzimu...abazanwica nabo bazapfa ntibazatura Ku isi nkumusozi...umuntu afite uburenganzira bwo gutekereza icyo ashaka...na ho ibyo uwo mu prof..ibyo avuga ntashingiro...kandi abicanyi banye ko bizabagaruka hamwe nimiryango yabo.
Kanda hano umusubize

mugabe - 23/11/2016 saa 08:54

mwaramutse? ariko aba bantu ntanushaka kuba mayor cg depute? hahahha mbese perezida niwo mwanya bashaka ubu se koko umwanya umuntu yagira wose niyo waba umuturage usanzwe ntiwatanga umusanzu wo kubaka igihugu? ikigaragara n'umururumba n'inzara yo mu magufwa ibatera ibi byose iyaba banabikoraga neza ikibazo bitwaza itutufu zataye agaciro z'amoko,uturere mbese ivangura ryarabikamye. yewe abanyarwanda tuzi icyo dushaka kandi ikiduha amahoro ,ubumwe n'amajymabere twobonye ababigize umusingi.
Kanda hano umusubize

Ndi Umunyarwanda - 23/11/2016 saa 07:43

Ahaaaa! Turarangije sasa! Ubundi aba barajyahe?no twamaze kwibonerako ntawundi dushaka ko yaturangaza imbere uretse INTORE IBARUSHA INTAMBWE ,kandi nabo babizi !ahaaa! Niba nta Tekinika ribyihishe inyuma byaba ari sawa, impamvu ntabishira amakenga nuko nuwo mupadiri abizi neza ko abanyarwanda mumitima yacu twabirangije keraaaa!Mzee Wetu rwose 👍,kereka ahubwo niba bibaye akawamugani nyine wayamazi yibwiyeko yabize nyuma akisanga yasubiye aho yari ari !!!akaba aje kureba KO iryo shaka rye twapfa kuryemera ariko nabyo simbizi !!! Uwo mwana w'umunyarwanda nagaruke rwose ahawe tumuhaye ikaze ,naze turwubake kandi niba hari namakosa yakoze namara kuruhuka neza ,ashize impumu,rwose nk'umuntu w'umugabo kandi wihaye Imana,rwose azature ads be abanyarwanda imbabazi rwose ,hanyuma tuzimuhe,kuko abanyarwanda twatojwe kubabarira (to forgive) kandi n'itegeko ry'Imana! Ibindi ababishinzwe bazabyigaho!then afatanya nabandi kubaka igihugu!NAHO ibyo ngo guhatanira umwanya wo kuyobora abanyarwanda ubu !!!amerwe nasubizwe aho yakoze,ndavuga mw'isaho! Gusa amahoro ,ubuntu,bitangwa n'Umwami wacu Yesu Kristo ,kuko ntawundi ubikora Atari we,bisage mu rwa Gasabo!Amen
Kanda hano umusubize

Mimi - 23/11/2016 saa 07:43

Ariko se nk'umuntu uba yimariye imyaka yose mu mahanga atazi aho URWANDA Rwavuye naho rugeze, atazi icyo abanyarwanda bacyeneye,hanyuma akaza yiruka ngo aje kuba perezida wande? Ubundi se niki yakora abandi batakoze?
Kanda hano umusubize

kandi - 23/11/2016 saa 03:11

Muratangiye intwaro yanyu mukoresha mucecekesha abantu murayibyukije !!! amaherezo se? uyu ngo ni prof !!! wakoze ubushakashatsi wenda ukandika agapaper gasobanutse aho kwirirwa mu matiku!!!!!!! ayo magambo adafite epfo na ruguru ni research wakoze??? Nahimana afite uburenganzira bwe bwo gutekereza no gutanga ibitekerezo muzamufaunga gusa ntibizaba bikujyanye mu ijuru cg ngo nawe ntuzakurikire abandi, mwagiye mureka amarangamutima!!
Kanda hano umusubize

Umurerwa - 22/11/2016 saa 23:42

Muzibeshye mumukoreho! Ibihe si bya bindi sha mwavunaga umuheha mukongeza undi, amahanga amaze kubatahura. Nimushaka mucishe make kuko Nahimana ni Umunyarwanda kimwe nawe wowe witwa ngo Dusingizemungu . Vana iterabwoba ahongaho rero ntawe urusha Ubunyarwanda kandi Padili Nahimana amabok ye ntajojoba amaraso!
Kanda hano umusubize

jmv - 23/11/2016 saa 16:39

Umurerwa ndagira ngo nkubwire ko Urwanda ari igihugu kigenga kandi ko rudakorera ku bwoba bw'umuntu uwo ariwe wese, igihugu icyo aricyo cyose, umuryango uwo ariwo wose cg umugabane uwo ariwo wose. Urwanda ruzi aho rwavuye naho rugeze kandi aho rwavuye rufite abaharuvanye, aho rugeze rufite abaharugejeje n'iyo rujya kandi harateguwe, kuko ntabwo ari igihugu kidafite icyerekezo. Indoto za demokarasi yasubiza Urwanda inyuma zo uzibagirwe. Ese ubundi waba urutuyemo? Ibyo wakabaye ubizi nimba atari byabindi bavuga ngo 'Akabaye icwende ntikoga'. Kuvuga ibyo ushatse cg kubikora biremewe, bipfa kuba gusa bitabangamira ibyiza cg gahunda nziza ngo bibe bisubiza inyuma abanyarwanda. Zirikana kandi ko urwanda rutari ikibuga kitagira nyiracyo aho buri wese akora ibyo ashaka nubwo byaba binyuranyije n'amategeko yarwo.
Kanda hano umusubize

jmv - 23/11/2016 saa 16:40

Kalisa - 22/11/2016 saa 23:39

Keretse niba yarahindutse (ryari? ate?) naho ubundi Ibuka iravunikira ubusa kuko ubuparimehutu uriya mugabo yibitsemo ntabwo buzatuma amara kabiri mu Rwanda adafunzwe! Rwose n'ibya leprophete babyihorere kuko azavuga, yandike cyangwa akore ibibikubye inshuro nyinshi hanyuma agongwe n'amategeko...
Kanda hano umusubize

Mutonzi - 22/11/2016 saa 22:03

nibyiza natahe afashe Ingabire mu gukina porike muri kaminuza well cm father
Kanda hano umusubize

arinafe - 22/11/2016 saa 19:36

Nagirangonibarize.ese.rushyashya.na.lephete.bitandukaniyehe.musubize
Kanda hano umusubize

- 22/11/2016 saa 19:33

Ariko kuki uyu muntu bamwita padiri ?bavuga wenda ko ari padiri wacyuye igihe ?mubyo yaseranye se nabyo birimo cg yaravangiwe .?murareba mugasanga uyu akikoza Bible?
Kanda hano umusubize

Umurerwa - 22/11/2016 saa 19:31

Muzibeshye mumukoreho! Burya si buno sha, ubu isi José yamenye ibinyoma byanyu n' u ugome bw' indengakamere! Ese muramutinyira iki mwaretse mugahangana ko yemera ko natsindwa amatora azabyemera? Mumaranye igihugu imyaka irenga 20. Niba mwaranoreye neza Abanyarwanda muratinya iki?
Kanda hano umusubize

piyongayang2016@gamil.com - 23/11/2016 saa 15:20

ariko se umurerwa we urumva koko ibitekerezo byubutagondwa nkibyo byawe byazagezahe igihugu. niba utanakibamo abakirimo suko bateye. kandi niba ukirimo uzi ukuri uretse kwirengagiza kubera ingengabitekerezo yagutwaye roho. ubwo se wowe wumva ntakibi afite n'amagambo nibinyamakuru yirirwa avuga asebya igihugu ashaka kuyobora. ubona abanyarwanda koko batora umuntu nkuriya. uretse abo mufite ibitekerezo bimwe byubutagondwa bwa Gihutu nacyo kitakijyanye nigihe. ese ubwo waba uyobowe numuyobozi wumva ko ariu muyobozi cg ni byabindi byanyu byo gutora amazuru gusa. wabonye ababikoze haricyo byabamariye uretse gushwana no hagati yabo bakanasubiranamo bakanatsindwa. ujye ureba ikizima urenge amarangamutima ashingiye ku mazuru ningengabitekerezo y'igihutu cya kera kubwa kayibanda. jya ujyana nibihe
Kanda hano umusubize

piyongayang2016@gamil.com - 23/11/2016 saa 15:45

amani - 22/11/2016 saa 19:23

nitwe ubwacu abaturange tuzishyiriraho abayo bozi ndahimana nukufunga birambaba rwandwa ibyawe namateka murakozeeeeeee
Kanda hano umusubize

bobo - 22/11/2016 saa 18:52

mumureke aze nadutoneka tuzamucemo kabili azibeshye arebe
Kanda hano umusubize

bobo - 22/11/2016 saa 18:52

mumureke aze nadutoneka tuzamucemo kabili azibeshye arebe
Kanda hano umusubize

komezintorezawe - 22/11/2016 saa 18:45

Nk'umuyoboke wa Kiliziya Gatolika ndizera ko uwo Mugabo tutamuri inyuma, kuko ubwo abaye umwana w'ikirara. Yameshe kamwe agakomeza inzira Kristu yamutoreye yo kwamamaza ijambo ry'Imana No muri Bibiliya haranditse ngo ibya kayizari tubihe kayizari iby'Imana tubihe Imana.
Kanda hano umusubize

Intwatwa - 22/11/2016 saa 18:42

Ariko se uyu nta bwoba agira, naze ashyirwe aho Mugenzi we ari bafatanye urugendo.
Kanda hano umusubize

Gakuru - 22/11/2016 saa 17:56

Ese ko mumucira urubanza nkubwo yoherejwe n'Imana byagenda bite?urwango si rwiza ku muntu nka Dogiteri wakagombye guharanira ubwiyunge bw'abanyarwanda
Kanda hano umusubize

mugabe - 23/11/2016 saa 09:40

Yoherejwe n'Imana? Imana yihe ubwo? amagambo yamusohotsemo ari muri france utarayumvishe ninde? ariya s'amagambo y'umuntu waumwa n'Imana.
Kanda hano umusubize

jmv - 23/11/2016 saa 16:48

Nimba utazi Nahimana abandi baramuzi ku mbuga no mu binyamakuru. Wavuga n'undi utari uriya kuko we yamaze kwigaragaza. Koherezwa n'Imana byo ntabyo rwose. Cyeretse nimba Imana uyitiranya.
Kanda hano umusubize

Dukuzemungu - 22/11/2016 saa 17:54

Iyo baza kumuregera aho yari mbere byari kugira ishingiro wenda akaza ikirego cyaratanzwe.None kuko ashaka kuba Candidat president niho ibirego bibonetse?Gutekinika bisigaye byaratwihishe twagombye gushaka abandi batekinisiye bashya.Hari nibyo twakagombye gukorana ubwenge.
Kanda hano umusubize

bobo - 23/11/2016 saa 09:26

HahaHahaha nange ntyo abakaraza barashaje nugushaka ababandi
Kanda hano umusubize

dodos ngabo - 23/11/2016 saa 15:01

Yewe NGO inkubisi y'amabyi irayitarukiriza ngwino tugifite uburakari bw'igambo byawe bisenya gahunda nziza twiherewe n'umusaza wacu.
Kanda hano umusubize

jmv - 23/11/2016 saa 17:11

Ibyo ntimwabitindaho kubera ko nta gihe cyarenze. Abanyabyaha ni benshi ariko uwigaragaje noneho ashaka no kuyobora igihugu ndumva aba yishyize ku rutonde rwa hafi kugira ngo akurikiranwe mbere y'abandi. Wowe se ariwowe wabigenza ute? Ariko mwagiye mushyira mu gaciro koko!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X