Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Paul Pogba yabaye umukinnyi wa Man United bidasubirwaho igihe cy’imyaka 5

Paul Pogba, umufaransa usanzwe ubarizwa mu ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani, akoze amateko yo kuba ari we mukinnyi ku isi uguzwe amafaranga menshi yerekeza mu iyi ndi kipe, yatanzweho akayabo ka miliyoni 89 z’ama-pound.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Kanama, nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya Manchester United ba binyujije ku rukuta nkoranyambaga rwabo batangaje ko banejejejwe no kwakira uyu mukinnyi mushya wigihangange. Amasezerano avuga ko ari ayi myaka 5 ashobora kongerwaho umwe .

Ategewe indege ye bwite (Private Jet), uyu mukinnyi aherekejwe na nyina umubyara, ku munsi w’ejo hashize yakoze ikizamini cy’ubuzima muri Manchester United. Paul Pogba w’imyaka 23 y’amavuko , yavuye muri Manchester United mu 2012 amaze gukina imikino itatu mu ikipe nkuru, aho kugeza ubu yari amaze imyaka 4 muri Juventus, yakiniye imikino 124, agatsinda ibitego 28.

Paul Pogba aka gahigo ko kugurwa menshi agakuyeho Trump Gareth Bale watanzweho miliyoni 86 z’ama-pound , mu mwakwa wa 2013 ubwo yasinyaga muri Real Madrid ava muri Tottenham. Aganira n’inyakiramashusho (Television) ya Machester Tv, Pogba yavuze ko i Mancherster yahavanwe na nyina akiri muto, ariko akomeza kubaza nyina impanvu bavuyeyo, nyina amubwira ko azahagaruka bidatinze ndetse azaza akenewe.

Yagize ati: "Nishimiye kugaruka muri United. Ni ikipe ifite umwanya udasanzwe mu mutima wanjye, kandi nishimiye gukorana na Jose Mourinho. Nagize ibihe byiza na Juventus ngira ibihe byiza n’abakinnyi batandukanye bari bamaze kuba inshuti zanjye. Ariko niwo mwanya ngo ngaruke I Old Trafford. Nakundaga gukinira imbere y’abafana benshi kandi niteguye gukorera ikipe, Iyi ni yo kipe nizeye ko nzagera kubyo nifuza mu mupira w’amaguru.”

Paul Pogba abaye umukinnyi wa mbere ku isi uguzwe menshi akaba akuyeho agahigo kari gafitwe n’abakinnyi b’ikipe ya Real Madrid.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

xxxx - 10/08/2016 saa 23:33

Shahu byihorere!!!abazungu ntubazi kweri,ntibashora ahari ibihombo muvandi!Uriya nimachine yintsinzi kdi uzumirwa m uvandi!!
Kanda hano umusubize

nshimiye noel - 10/08/2016 saa 10:47

Uyu ntakamaro azamarira mun u. Aya ma franga ni menshi kuburyo bukabije. Reka uze urebe icyo ubwirabura bukora. Mukanya gato bazaba bicuza. Ngaha aho nibereye
Kanda hano umusubize

AIMABLE - 29/08/2016 saa 08:07

Yewemuhu Waribeshe Pogub Nukinnyi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X