Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Perezida w’akanama ka Olimpike k’ibihugu by’uburayi yafashwe akekwaho ubujura.

Perezida w’kanama ka Olimpike k’ibihugu by’uburayi, Patrick Hickey, yafatiwe mu mujyi wa Rio de Jenairo . Birakekwa ko yaba acuruza amatike y’imikino Olympique mu buryo bwa magendu.

Polisi iramukoraho iperereza ku igurusha ry’amatike y’imikino ya olimpike ritemewe n’amategeko.

JPEG - 16.2 kb
Patrick Hickey ari mu mazi abira

Bwana HIckey ni nawe muyobozi w’akanama ka Olimpike k’igihugu cya Ireland.
Arakekwa ko yahaye amatike agenewe iryo shyirahamwe abantu bayagurishije ku biciro bihanitse mu nzira za magendu.

Radio BBC, ivuga ko Bwana Hickey yajyanywe mu kwa muganga amaze gufatwa kuko yasabye kwitabwaho n’abaganga kubera ikibazo cy’uburwayi yari afite
.
Ibinyamakuru byo muri Brazil biravuga ko ifatwa rye rifitanye isano n’undi mugabo wo muri Ireland uyobora ikigo mpuzamahanga gishinzwe kwakira aby’abakinnyi nawe umaze iminsi mike atawe muri yombi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X