Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Perezida wa Argentine yasabye Messi guhindura kwisubiraho ku cyemezo yafashe

Nyuma y’uko mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Kamena 2016, ikipe y’igihugu ya Argentine itsinzwe n’ikipe ya Chile ku mukino wa nyuma wa Copa America, maze Lionel Messi wari kapiteni w’Argentine, agaatangaza ko ahagaritse gukinira ikipe y’igihugu, Perezida wa Argentine Mauricio Macri yasabye Messi kwisubiraho akareka umwanzuro ari yafashe.

Messi yari yafashe umwanzuro wo kutazongera gukinira ikipe y’igihugu cye nyuma y’uko ikipe ye itsindiwe ku mu kino wa nyuma w’irushanwa ryo guhatanira igikombe cya Copa America inshuro ebyiri (2) ndetse inatsindwa n’ikipe y’igihugu ya Chile.

Umuvugizi wa Perezida Mauricio Macri, yavuze ko perezida yahamagaye Messi kugira ngo baganire uburyo bushoboka bw’uko Messi yakisubiraho akareka umwanzuro yari yafashe.

Yagize ari: "Yamuhamagaye kugira ngo amuganirize bumvikane ku buryo yakisubiraho akareka umwanzuro yari yafashe."

Mu gihe cy’imyaka itatu ikurikiranye Messi akinira ikipe y’igihugu ya Argentine, amaze gutsindirwa ku mikino ya nyuma mu bikombe bitandukanye harimo n’igikombe cy’Isi.

Mu mwaka wa 2014 Argentine yatsinzwe ku mukino wa nyuma mu gikombe cy’isi ubwo cyaberaga mu gihugu cya Brazil, aho yatsinzwe n’ikipe y’igihugu cy’Ubudage, indi mikino ibiri yanyuma yo guhatanira igikombe cya Copa America 2015 na 2016 yose Argentine yayitsinzwe n’ikipe y’igihugu cya Chile.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

jackson nkurunziza - 2/07/2016 saa 18:52

messi yarababaye nico gituma, ariko président yihangane.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X