Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Leta y’UBurundi yasabwe kutazasubira kwitaba ubutumire bw’umuhuza Benjamin William MKAPA

Imiryango idaharanira inyungu za politike ariyo PISC Burundi hamwe na CAPES + y’ababana n’ubwandu bwa Sida, yasohoye itangazo, aho ivuga ko inenga imyitwarire ya Benjamin William Mkapa, umuhuza mu biganiro bihuza Abarundi. iyo miryango ivuga ko itashimishijwe no kubona umuhuza yaragiye mu Bubirigi kubonana n’abantu iyo miryango ishinja ko bashatse guhirika ubutegetsi ku itariki ya 13 Gicurasi 2015.

JPEG - 31.9 kb
Perezida Nkurunziza n’Umuhuza William Mkapa

Muri iryo tangazo, iyo miryango ibiri PISC Burundi na CAPES + yasabye Leta y’U Burundi kwanga uwo muhuza, iyo miryango isaba Leta kutazasubira kwitaba ubutumire bwo kujya i Arusha Leta izaba yahawe n’umuhuza Benjamin William Mkapa.

Hamza BURIKUKIYE, umukuru wa CAPES + avuga ko Leta yari ikwiye ahubwo kwita ku kwitegurira ihimbazwa ry’imyaka 54 Uburundi buzaba bumaze bubonye ubwigenge umunsi mukuru uzizihizwa ku itariki ya 1 Nyakanga 2016, aho guta igihe ku muhuza..

Leta yasabwe gushyigikira ibikorwa by’itsinda ry’ibiganiro bibera mu Burundi, naho ngo iby’umuhuza William Mkapa bikwiye gusubirwamo nkuko bikomeza bisabwa n’imwe mu miryango idaharanira inyungu mu gihugu cy’u Burundi.

Hamza BURIKUKIYE yasabye Abarundi guhagurukira rimwe bakamagana umuhuza Benjamin William MKAPA washinjwe n’ayo mashyirahamwe abiri ko yamaze kuba igikoresho.

Kuva Perezida Nkurunziza yatangaza ko agiye kwiyamamariza kuyobora u Burundi kuri manda ye ya gatatu we yita iya kabiri, mu Burundi hadutse intambara yatumye abarundi barenga 400 bapfa abandi benshi barahunga.

Ibi byatumye umuryango w’ibihugu bya Afrika y’I burasirazuba ushyiraho umuhuza Yoweri Museveni wagombaga guhuza abarundi, nyamara uyu yanenzwe n’amahanga ko ntacyo yigeze amarira iki gihugu kuko ngo yari ahugiye mu matora y’igihugu cye. Uyu kandi Amerika yamunenze ivuga ko umuntu wagundiriye ubutegetsi adakwiye kuba umuhuza mu kibazo nk’icyo.

Nyuma haje gushyirwaho umuhuza Benjamin Mkapa wari Perezida waTanzaniya. Uyu mu biganiro biherutse byarangiye ashimwe n’imiryango mpuzamahanga nyamara imwe mu miryango idaharanira inyungu ivuga ko umuhuza Mkapa yamaze kuba igikoresho.

JPEG - 31.9 kb
Perezida Nkurunziza n’Umuhuza William Mkapa

Jean Pierre Tuyisenge-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mukiza brown - 17/06/2016 saa 20:35

abanyagwanda mureke abarundi plz mind your business
Kanda hano umusubize

Karenzi Emmanuel - 17/06/2016 saa 07:42

Umuti war'ugiye kuboneka ariko amatwi arimo urupfu ntiyumva,wowe muzalendo,ur'impumyi kandi ur'igipfamatwi,humuka urebe abishe abantu mu Rwanda barihannye abatarihannye babaye imzererezi nta buzima bafite ibyo nibyo bizababaho.kandi namwe bizabageraho,ibihano birabategereje,wabyemera utabyemera,isi yose ibahanze amaso.
Kanda hano umusubize

ndadaye - 16/06/2016 saa 20:26

ntacintu cyiza nkibiganiro bubura kubarira indongozi zanyu kugana ibiganiro none muriko murazibuza?ibyo sibyo mushimire umutama mukapa uriko ararondera ingene yogarura ubumwe bwabarundi
Kanda hano umusubize

ndadaye - 16/06/2016 saa 20:21

ntacintu cyiza nkibiganiro bubura kubarira indongozi zanyu kugana ibiganiro none muriko murazibuza?ibyo sibyo mushimire umutama mukapa uriko ararondera ingene yogarura ubumwe bwabarundi
Kanda hano umusubize

Bannyatuyaga - 16/06/2016 saa 14:14

Ibijuju ba shaa!!
Kanda hano umusubize

- 16/06/2016 saa 13:44

abacu murantangaza.none hatabay ibiganiro amaherezo azoba ayah??
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 16/06/2016 saa 12:55

Eregamukwiyekurebakure nonehobirashobokako ibihanobibagwahejuru ntabyomubona?
Kanda hano umusubize

Mzalendo - 16/06/2016 saa 12:22

Nimurabe ivy'urwanda murekane nivy'uburundi mwanyanazimbwa mwe
Kanda hano umusubize

Nkurunziza Peter - 16/06/2016 saa 16:51

Leta Y'amazina y'anje Nayovyayicanze Gs Nkicuti Zikunda Igihugu Nibaze Twese Abarundi Twemere Ibiganiro Nyuma Ibindi Bije Kumurongo Tutavunitse Namwe Bagenzi Nimureke Guterana Amatiku Kuko Ntahoyobageza Gusa Nimuze Twunge Ubumwe Dusangire Akabisinagahiye Murakoze!! Umugoroba Mwiza Badugu!!!!!!!
Kanda hano umusubize

- 16/06/2016 saa 16:54

uwo,sumuco,wokutukana
Kanda hano umusubize

Yoweri - 16/06/2016 saa 17:20

Mzalendo sha uwaba imbwa ntiyageza ahanyu hamwe na Nkurunziza wawe munganya ubwenge.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X