Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ruswa yavuzwe mu bayoboraga FIFA itumye Hoteli bakoreragamo inama iterwa umugongo

Hotel “Baur au Lac ” yo mu mujyi wa Zürich, mu Busuwisi, yakoreshwaga n’abayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, mu gihe cy’inama, ntizongera gukoreshwa ukundi n’uru rwego kubera amateka mabi yagize muri 2015 ubwo polisi y’u Busuwisi ifatanyije n’urwego rushinzwe iperereza muri Amerika batangiraga iperereza ku byaha bya ruswa ryatumye bamwe mu bayobozi batabwa muri yombi abandi barimo na Sepp Blatter wayiyoboraga akegura.

Iyi hoteli yari imaze imyaka 12 ari yo yakira inama z’abayobozi bakuru ba FIFA, umwaka ushize n’ubundi ni yo bari bateraniyemo ubwo polisi yazaga gusaka mu byumba by’abayobozi ishaka ibimenyetso by’ibyaha bakekwagaho byo kurya ruswa.

Icyo gihe ibyo byaha byaje gutuma abayobozi ba FIFA bagera ku icyenda batabwa muri yombi, barimo amazina akomeye nka Chuck Blazer wahoze ayobora impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Amerika y’Amajyaruguru, iyo hagati n’ibirwa bya Caraibe (CONCACAF), Eugenio Figueredo wigize kuyobora impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Amerika y’Epfo (CONMEBOL), Alfredo Hawit wari Perezida wungirije wa FIFA n’abandi.

Uretse uku guhagarikwa kw’abayobozi ba FIFA byakorewe muri Hoteli Baur au Lac, ni na ho bari bateraniye mu 2010 ubwo bamwe mu bayobozi ba FIFA basezeranyaga u Bwongereza biciye ku gikomangoma Prince William, David Cameron wari Minisitiri w’Intebe n’igihangange mu mupira w’amaguru, David Beckham, ko bazabafasha kwakira igikombe cy’Isi cya 2018 ariko nyuma baza kubatera umugongo bagiha u Burusiya.

The Guardian ivuga ko aya mateka atari meza ku rwego rwahoze rutavugirwamo ku Isi, ari yo atumye abayobozi ba FIFA barangajwe imbere na Gianni Infantino bafata icyemezo cyo kwimuka muri iyi hoteli isa n’iyabaye urwibutso rubi kuri bamwe, bakimukira mu yindi bituranye yitwa “Park Hyatt Zürich” guhera mu cyumweru gitaha ubwo bazaba bakora inama.

Michel D’Hooghe, Umwe mu bagize akana ka FIFA, yavuze ko bahisemo kwimuka muri iyi Hoteli bitewe n’isura mbi kuri ihesha iri shyirahamwe.

Yagize ati: "Baur au Lac ni Hoteli nziza twakagumyemo, ariko ntizigera igira urwibutso rwiza mu mitwe ya buri muntu mu by’ukuri."

Ruswa yavuzwe muri FIFA, yanatumye Sepp Blatter, wari umaze imyaka 18 ayiyobora ahagarikwa mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru mu gihe cy’imyaka ine kimwe na Michel Platini wayoboraga impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi, abandi bayobozi bafungiye Brooklyn, i New York muri Amerika aho bategereje kugezwa imbere y’urukiko mu Ukuboza 2017.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Basa - 8/10/2016 saa 09:20

Ko nta makuru kuri Nkurunziza mutatugejejeho kandi buri munsi mwadushakiraga?
Kanda hano umusubize

KABAKA Darius - 6/10/2016 saa 19:55

Birababaje kubona abakire benshi bo muli iyi si bakira kubera amanyanga cyangwa Ruswa. Kandi ugasanga aribo abantu bubaha cyane.Abantu babarirwa muli za miliyari (billions) bakora ibyo imana yanga (kwiba,ruswa,kurwana,politics,ubusambanyi,abanyamadini barya amafranga y'abantu biyita abakozi b'imana,etc...).Kugirango isi izabe Paradizo,imana izabanza irimbure abantu bose bakora ibyo yanga,isigaze abantu bake bakora ubushake bwayo (Imigani 2:21,22).Mwibuke uko imana yabigenje ku gihe cya NOWA.Nusoma muli Matayo 24:37-39,urasanga ko ku gihe cya NOWA,imana yishe abantu bose bari batuye isi,isigaza abantu 8 gusa bakoraga ibyo imana ishaka.Abandi biberaga mu byisi gusa,ntibite kuli warnings NOWA yababwiraga,imana yarabishe bose.Nubu niko bimeze.Usanga twirirwa mu mihanda tubwiriza abantu ku buntu,nyamara abashaka kumva ni bake cyane.Bazi ko ubuzima ari ifaranga gusa.Ntimukishuke.Ibihe turimo byerekana ko turi mu minsi ya nyuma.Murebe ubu bushyamirane bwa Russia na Amerika.Birajyana ku ntambara ya 3 y'isi.Kubera ko barwanye isi yashira,imana izabatanga,itwike biriya bitwaro byabo (atomic bombs).Ubu aba Rusiya barimo gukora intwaro yitwa SATAN 2,ishobora gutwika igihugu nka FRANCE mu masogonda make cyose kikaba umuyonga.Ubu tuvugana,ibihugu 9 bifite atomic bombs zirenga 16 000 (warheads) zarimbura isi yose ikaba umuyonga.Ariko namwe muzi ko imana itakwemera ko abantu barimbura isi yiremeye.Ahubwo izatwika ibyo bitwaro byose (Zaburi 46:9),yice n'abantu bose bakora ibyo yanga (Yeremiya 25:33).Please learn from what happened in NOAH"s days and draw conlusions.Mushake ubuzima bw'iteka tuzahabwa mu isi nshya iri hafi nkuko tubisoma muli 2 Peter 3:13.A bon entendeur,salut (A word to the wise is enough).Thanks.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X