Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ubufransa bwagarukiye habi mu mukino na Albaniya

JPEG - 26.4 kb
Abafana b’Ubufransa na Albaniya bari hamwe mu gushyigikira ibihugu byabo mbere y’umukino hagati y’Ubufransa na Albaniya mu mujyi wa Lille, mu Bufransa, ku musi wa gatatu, italiki 15, umwaka w’i 2016

Mu mikino yo guhatanira igikombe cy’ibihugu by’i Bulayi, mu mikino wa mbere igihugu cya Slovakiya, cyatsinze, Uburusiya, ibitego bibiri kuri kimwe, mu itsinda B.

Umukino wakuirikiye, Rumaniya, n’Ubswise, byaranganyije igitego kimwe ku kindi, mu itsinda A.

Mu mukino wa gatatu, muri iryo tsinda, Ubufransa, bwatsinze mu minota ya nyuma, Albaniya, ibitego bibiri ku busa.

Igitego cya mbere cyatsinzwe n’umukinnyi Antoine Griezman, ku munota wa mirongo icyenda, mu gihe igitego cya kabiri cyatsinzwe n’umukinyi, Dimitri Payet, ku munota wa mirongo icyenda na gatandatu.

Kubera iyo ntsinzi, Ubufransa bubaye igihugu cya mbere kije imbere, mu gikombe cy’ibihugu by’i Bulayi, n’amanota atandatu mu mikino ibiri.

Mu mikino iraba uyu munsi ku wa kane , mu itsinda B, Ubwongereza burakina na Pays de Galles. Mu gihe mu itsinda C, Ukraine irahura na Irlande yo mu majyaruguru, Ubudage nabwo buhure na Pologne.

Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X