Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ugomba gusifura finali ya Euro 2016 yashyizwe ahagaragara

Umwongereza Mark Clattenburg, yatorewe gusifura umukino wa nyuma w’irushanwa rya Euro 2016, ugomba guhuza ikipe y’igihugu cy’Ubufaransa n’ikipe y’igihugu cya Portugal, mu mpera z’iki cyumweru.

JPEG - 39.4 kb
Mark Clattenburg, yatorewe gusifura umukino wa nyuma w’irushanwa rya Euro 2016

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’Uburayi (UEFA), ryatangaje ko ryafashe umwanzuro wo guha Mark Clattenburg umwanya wo gusifura final rigendeye ku buhanga bw’uyu musifuzi, uburyo ayoboramo imikino ikomeye, ndetse ngo n’uko akurikiza amategeko 17 agenga umukino w’umupira w’amaguru, kandi ngo akabikorera ku gihe cyagenwe.

Uyu mugabo Clattenburg, naramuka asifuye uyu mukino wanyuma wa Euro 2016 ukarangira neza izaba ari intambwe ikomeye kuri we ateye muri uyu mwaka, nyuma yo kuyobora umukino wa nyuma wa UEFA Champions League (irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo ku mugabane w’Uburayi) umukino wahuje ikipe ya Real Madrid dhidi n’ikipe ya Atletico Madrid.

Uyu mwaka kandi yanasifuye umukino wa nyuma wa FA cup wahuje Manchester United na Crystal Palace.

Biteganyijwe ko finali ya Euro 2016, izaba kuri ikI cyumweru tariki ya 10 Nyakanga 2016, ikabera kuri Stade de France mu mujyi wa Paris, aho Ubufaransa buzaba buhatana na Portugal.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

j - 10/07/2016 saa 12:34

Poro2frans1
Kanda hano umusubize

Simon BUTOYI - 9/07/2016 saa 15:49

France1-portigale0
Kanda hano umusubize

MICO Prosper - 10/07/2016 saa 05:54

ibitego 2 Wang wibihabanya?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X