Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umutoza Mourinho akomeje kubaka ikipi ye

Umutoza mushya w’ikipe ya Manchester United yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza Jose Mourinho akomeje kubaka ikipe yifuza ko yazatwara igikombe cya shampiyona itaha. Iyo kipe iheruka gutwara icyo gikombe mu mwaka wa 2013.

Kuri uyu wa gatatu iyo kipe yatangaje ko yaguze umunyarmeniya Henrikh Mkhitaryan wakiniraga ikipe ya Borussia Dortmund mu gihugu cy’Ubudage.

JPEG - 17.4 kb
Henrikh Mkhitaryan wakiniraga ikipe ya Borussia Dortmund mu gihugu cy’Ubudage ubu yaguzwe na Manchester United

Uyu mukinyi w’imyaka 27, asanzwe akina hagati akaba yaratowe nkumukinyi witwaye neza kurusha abandi muri shampiyona y’Ubudage bita Bundesliga muri shampiyona ishize.

Ku rubuga rwa Manchester United, umutoza Mourinho yavuze ko ashimishijwe nuko Henrikh yahisemo ikipe ye. Mkhitaryan we yavuze ko akabije inzozi ze zo gukinira ikipe y’igihangage nka Manchester United kandi ifite amateka akomeye.

Mkhitaryan abaye umukinyi wa gatatu uguzwe n’umutoza Mourinho kuva uwo mutoza yagera muri Manchester United mu kwezi kwa gatanu, asimbuye Louis Van Gaal.

Abandi amaze kugura ni umunyasuwede Zlatan Ibrahimovic wakiniraga ikipe ya Paris Saint-Germain mu Bufaransa n’umuya Cote d’Ivoire Eric Bailly wakiniraga ikipe ya Villarreal mu gihugu cya Espagne.

Jean Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nsengiyumva jmv - 17/07/2016 saa 14:01

nshimishijwe nibyo umutoza wacu mushya ari gukora gusa inama natanga agure cyane abakinnyi bamyugariro nohagati M.T.U turebeko twakongera kugora kugikombe doreko tugikumbuye
Kanda hano umusubize

Semahoro.Alveiro - 23/07/2016 saa 08:29

Nibyo Hakenewe Myugariro Ufasha Erickbairy Numukinnyi Umwewohagati Zlatan Azaba Amenyereza Rashfordna Martial Man.Untiyarikeneye Abakinnyibenshi Ahubwoyarikeneye Umutozamwiza Nkamourinho Murakoze.
Kanda hano umusubize

Semahoro.Alveiro - 23/07/2016 saa 08:29

Nibyo Hakenewe Myugariro Ufasha Erickbairy Numukinnyi Umwewohagati Zlatan Azaba Amenyereza Rashfordna Martial Man.Untiyarikeneye Abakinnyibenshi Ahubwoyarikeneye Umutozamwiza Nkamourinho Murakoze.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X