Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umutoza wa Nigeria Stephen Keshi yitabye Imana abura umunsi umwe ngo atoze muri Afrika y’epfo

Umutoza w’ikipe ya Nigeria wari uzwi cyane cyane kuba yaratwaye igikombe cya Afrika Stephen Keshi yitabye Imana afite imyaka 54 y’amavuko nkuko byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nigeria NFF.

JPEG - 34.7 kb
Umutoza Stephen Keshi yitabye Imana

Ibitangazamakuru byo muri Nigeria byatangaje ko uyu mutoza yazize indwara y’umutima. Uyu mugabo ngo ni umwe mu bagabo babiri babashije gutwara igikombe cya Afrika ari abakinnyi ndetse n’abatoza.

Uyu mutoza kandi yabaye umutoza w’ikipe ya Togo ndetse n’iya Mali.

Uyu mutoza yakiniye ikipe y’igihugu ya Nigeria Super Eagles ubwo yanatwaraga igikombye mu mwaka w’ 1994.

Mu myaka ishize, uyu mutoza yifuje gutoza Amavubi y’u Rwanda, ariko ntibyaza gukunda ko aza inaha.

Yitabye Imana, yari ageze kure aganira n’ikipe ya Orlando Pirates yo muri Africa y’Epfo, bikaba byari byitezwe ko atangazwa nk’umutoza w’iyi kipe, kuri uyu wa 4.

Stephen Keshi na Mahmoud El-Gohary ukomoka mu Misiri, ni bo bagabo 2 gusa, babashije gutwara igikombe cy’Africa cy’ibihugu ari abakinnyi, bakaza no kongera kugitwara ari abatoza.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Zambia Kalusha Bwalya banahuriye mu Bubiligi bakina ruhago, ari mu bababajwe bikomeye n’urupfu rwa Keshi, nk’uko yabitangaje kuri Twitter.

JPEG - 34.7 kb
Umutoza Stephen Keshi yitabye Imana

Jean Pierre T-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Aphrodis - 8/06/2016 saa 20:05

UMURYANGO WE WIHANGANE.
Kanda hano umusubize

Nshimiyimana - 17/06/2016 saa 19:21

Imana Imwakire Mubayo
Kanda hano umusubize

Tuyishime Vital - 20/06/2016 saa 16:06

Umuryangowe Ukomezekwihangana
Kanda hano umusubize

Frank - 8/06/2016 saa 11:16

R.I.P uruhuke amaholo
Kanda hano umusubize

saidi - 8/06/2016 saa 11:08

rip umuryango we wihangane
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X