Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Urubanza Lionel Messi aregwamo kunyereza akayabo rwataniye muri Espagne

Urukiko rukuru rwa Espagne rwatangiye kwumva urubanza Lionel Messi ashinjwamo kutishyura imisoro muri icyo gihugu.

JPEG - 15.5 kb
Lionel Messi ashinjwa kunyereza akayaba k’amadolari

Uwo mukinnyi wa Argentine, akina imbere mu ikipe ya Barcelone, ashinjwa ububeshyi no gukwepa kwishyura imisoro ingana n’amadolali miliyoni 4,5 yo kuva mu mwaka wa 2007 kugera 2009.

Messi na se Jorge, ari we uhagarariye inyungu ze, bashinjwa kunyegeza amamiliyoni n’amamiliyoni y’amadolali muri Belize na Uruguay.

Abo bagabo babiri kandi bashinjwa kubeshya abakozi bashinzwe imisoro ya Leta ubwo barimo babazwa ku byerekeye imisoro.

Ku ruhande rw’ubushinjacyaha, basaba ko bafungwa, kereka gusa ngo batanze ingwate nini kugira ngo bibere abandi urugero.

Bitegekanijwe ko urwo rubanza rumara imisi itatu.

Messi akaba yitezwe mu rukiko ku musi wa kane.
Gusa Messi na se barahakana ibyo baregwa byose.

Jean Pierre-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mbonimpa ezeciel - 1/06/2016 saa 19:59

mugihe abandi bayatanga nawe natange! ubwo nuburyarya nukwigumgirako
Kanda hano umusubize

JEAN BOSCO - 9/06/2016 saa 15:02

IBIGORA BIGORA ABAGAB
Kanda hano umusubize

MAJYAMBERE James - 1/06/2016 saa 09:11

Ntabwo ali MESSI wenyine.Abantu benshi bashaka gukira bakora amanyanga.Ibyaha 2 bya mbere bizarimbuza abantu ku munsi w'imperuka,ni ubusambanyi n'amanyanga.Abantu bashaka ubukire cyane.Nyamara YESU yavuze ko ntacyo bimaze gukira nta buzima bw'iteka uzabona (Luka 12:15).Ariko abashaka ubwami bw'imana,bazazuka ku munsi w'imperuka imana ibahe ubuzima bw'iteka (Yohana 6:40).Niyo mpamvu abantu bashaka kuzaba muli Paradizo,bemera kwigomwa (sacrifices).Nange ubandikira iyi nkuru,naretse akazi keza cyane,ubu nirirwa mu mihanda mbwiriza.Erega burya umukristu nyawe,bivuga umuntu wigomwa.Baliya ba Pawulo,Matayo,Luka,etc...bali balize kandi bakomeye.Aliko kubera gushaka ubuzima bw'iteka,baretse ibyisi,bemera gutungwa na duke,ahubwo bakirirwa babwiriza mu mihanda kandi badasaba icyacumi nkuko Pastors babigenza. YESU yasobanuye ko ukora umulimo w'imana agomba kuwukora ku buntu (Matayo 10:8).Naho abantu bose bakunda ibyisi,imana irabanga nkuko tubisoma muli Yakobo 4:4 na 1 Yohana 2:15.Ntabwo bazaba muli Paradizo.Mujye mwemera ko ubuzima bwacu ali bugufi.Amafranga turayasiga tugapfa.Gukora ni byiza,ariko tugomba no gukorera imana nkuko YESU yabidusabye muli Yohana 14:12.
Kanda hano umusubize

- 6/06/2016 saa 18:46

Nukuri wakoze kubutumwa bwiza utanze, abantu bo bahagaze kumpanga harabura gato kugirango barohame gusa imana idutabare.kandi wakoze
Kanda hano umusubize

ezechiel - 1/06/2016 saa 09:02

umuntu utishura imisoro ya leta icyaha nikimufata ahanwe namategeko.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X