Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Uwahoze ari umuyobozi wa FIFA yitabye Imana afite imyaka 100

Uwahoze ayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) Joao Havelange yitabye Imana afite imyaka 100.

Uyu mukambwe ukomoka mu gihugu cya Brasil yayoboye FIFA kuva mu 1974 kugeza mu 1998 ubwo yeguraga ku uyu mwanya wo kuyobora FIFA akaza gusimburwa na Sepp Blatter na we waje kwegura kuri kuri uyu mwanya mu mwaka ushize.

Nyakwigendera Joao Havelange yabaye umwe mu bayobozi bashinzwe imikino ya Olympic (IOC), guhera mu 1963 kugeza mu 2011, aza kwegura bitewe n’uko ubuzima bwe bwari butameze neza.

Havelange yahagarariye Brazil mu mikino Olympic yo koga mu mwaka wa 1936, mbere y’uko atorerwa kuyobora IOC.

Joao Havelange akiba umuyobozi wa FIFA yongereye umubare w’ibihugu byitabira irushanwa ry’igikombe cy’isi cy’ibihugu uva kuri 16 ugera kuri 32, aho incuro 6 zose igikombe cy’isi cyabereye mu gihugu cye cy’amavuko cya Brazil.

Ayobora FIFA, Joao Havelange, yifuzaga ko umupira w’amaguru uba ururimi rumwe rukoreshwa ku isi hose kandi ngo yabigezeho nk’uko Sepp Blatter wamusimbuye yabitangaje.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 25/09/2016 saa 19:54

Nyakwigendera aratubabaje
Kanda hano umusubize

Ndahayo Jacqves - 19/08/2016 saa 18:13

imana imuhe iruhuko ridashira
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X