Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Abakinnyi ba Rayon Sports bemeye gusubira mu myitozo nyuma yo kwanga kuyitabira ku munsi w’ejo

Nyuma yo kudakora imyitozo ku munsi w’ejo ku wa mbere tariki ya 13 Kamena 2016, ndetse mbere yo kutayitabira hakaba hari amakuru yavugaga ko abakinnyi ba Rayon Sports FC bagiye umugambi bakemeranya guhagarika imyitozo no gukina kugeza igihe komite ya Rayon Sports iri bubanze gukemura ibibazo by’amafaranga ibabereyemo bose, kuri ubu biciye mu bwumvikane n’ubuyobozi abakinnyi bemeye gukora imyitozo ibintu bikomeza kugenda neza.

Nk’uko amakuru ava ku kibuga aho abakinnyi ba Rayon Sports bari mu myitozo abitangaza ngo ni uko nyuma y’uko imyitozo yo ku munsi w’ejo yitabiriwe n’abakinnyi bane gusa, ubuyobozi ndetse n’abakinnyi bahise bakora inama y’igitaraganya kugira ngo bakemure ikibazo amazi atararenga inkombe maze bemeranya ko imyitozo igomba gukomeza, ubundi ibindi na byo bigashyirwamo imbaraga mu kubikemura.

Kugeza ubu imyitozo iri gukorwa aho abakinnyi bose bemeye kuza mu myitozo ndetse amakuru agera mu Imirasire.com ni uko ngo imyitozo igomba kurangira abakinnyi bose nta numwe usigaye berekeza muri Local ku munsi w’ejo i saa kumi n’ebyiri.

Amakuru akomeza avuga ko abakinnyi basabye imbabazi abafana ku byabaye ejo ahubwo babasaba kuza kubashyigikira ngo kuko na bo biteguye kubashimisha.

Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 8/09/2016 saa 20:40

DASHAKA KUMENYA UBURYO MACE IRAGIYE YAREYOSIPORO NAPORISI
Kanda hano umusubize

Claude - 19/06/2016 saa 07:39

Yewe njye narumiwe kbsa
Kanda hano umusubize

Claude - 19/06/2016 saa 05:41

Ubuse koko niba atari byacitse y'ibitangazamakuru barabona bataduhemukiye? Twari dufite Equipe nziza ariko ibyo duhora tuvuga birabaye kuyigumana biratunaniye! Arikose ubwo burigihe nuko bizahora kugeza ryari?
Kanda hano umusubize

Francois xavier - 14/06/2016 saa 21:33

Ese ubwo koko abayobozi ba rayon mutumariye iki?ibitangazamakuru biri mu rwanda nibingahe?kuvuga ikibazo abafana tugafatikanya namwe birabananiye?kugeza aho abakinnyi bivumbura koko jye ndabona murushye.
Kanda hano umusubize

Claude - 19/06/2016 saa 05:34

Njye narumiwe kbsa
Kanda hano umusubize

Claude - 19/06/2016 saa 07:41

Niba atari byacitse y'ibitangazamakuru barabona bataduhemukiye? Ukuntu twari dufite Equipe nziza ariko ibyo duhora tuvuga birabaye kuyigumana biratunaniye pe!
Kanda hano umusubize

GEURCHOM DIVE - 14/06/2016 saa 19:21

DIVE mubyukuri reyosipor niyihangane ishyiremo imbaraga
Kanda hano umusubize

uwumukiza david - 14/06/2016 saa 22:57

Mubyukuri abayobozi baribakwiye kunjya bacyemura ibibazo kare!abacyinyi batarigaragabya.kuko abafana nibeshi muntara zose babimenyeshejwe bangira icyo bakora!bitaribyo turagaragaye.
Kanda hano umusubize

HABANABASHAKA - 8/09/2016 saa 20:52

MUMBIRE UKOREYO NA PORISI UKOBIRAGIY
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X