Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Abasirikare bagera kuri 500 bitabiriye imikino ya ’EAC Military games’

Kuva kuri iki cyumweru taliki 07 Kanama 2016 u Rwanda rurakira imikino ihuza ingabo z’ibihugu by’umuryango w’Afrika y’uburasirazuba EAC. Ni ku nshuro ya 10 iyi mikino igiye kuba, ikaba yitabirwa n’abasirikare mu mikino itandukanye, aho kuri iyi nshyuro izitabirwa n’abasirikare bagera kuri 500 ndetse bose bakaba bamaze kugera mu Rwanda.

U Rwanda ruzahagararirwa mu byiciro bitanu aribyo, umupira w’amaguru w’abagabo, Basketball y’abagabo, Handball y’abagabo , Netball y’abagabo no kwiruka mu bagabo n’abagore.

Imikino iheruka yabereye i kampala mu gihugu cya Uganda aho u Rwanda rwitwaye neza kuko rwahakuye ibikombe mu mikino ya football ariwo mupira w’amaguru, Handball na basketball.

Kuri iyin nshuro ibihugu byitabiriyen iyi mikino harimo, Uganda,Kenya, Tanzania n’u Rwanda rwayakiriye. Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Patrick Nyamvumba avuga ko icyizere ari cyose ko u Rwanda ruzitwara neza.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mupenzi Jean d’Amour - 8/08/2016 saa 10:43

Ndabona APR FC iratsinda ULINZI 2/1;kuko umupira wo muri Kenya wasubiye hasi uri inyuma kuwo mu RWANDA thx
Kanda hano umusubize

Mupenzi Jean d’Amour - 8/08/2016 saa 10:41

Ndabona APR FC iratsinda ULINZI 2/1;kuko umupira wo muri Kenya wasubiye hasi uri inyuma kuwo mu RWANDA thx
Kanda hano umusubize

- 7/08/2016 saa 15:10

So! Burundi vipi?
Kanda hano umusubize

marcel - 7/08/2016 saa 18:04

urabona u Burundi bufite umwanya WO kwidagadura urashinyagura!!!
Kanda hano umusubize

bihoyicyi - 8/08/2016 saa 10:43

uburundi ntagahunda bufite ibikombe byose tuzabitwara ntakabuza
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X