Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Abazatoza Amavubi ku mukino wa Ghana bamenyekanye

Nyuma y’uko Kanyankore na Eric Nshimiyimana bari bahamagaje abakinnyi bazitabira imyitozo itegura umukino w’ikipe y’igihugu Amavubi n’ikipe y’igihugu ya Ghana, ariko bakaza guhagarikwa kuri uyu wa kabiri, kuri ubu amakuru agera ku kinyamakuru imirasire.com aravuga ko ikipe y’igihugu yamaze gushyirwa mu biganza by’umuyobozi wa tekinike Hendrik Pieter De Jongh ndetse na Jimmy Mulisa.

Kuri uyu wa Kabiri ni bwo habyutse havugwa amakuru ko Kanyankore Gilbert Yaounde na Eric Nshimiyimana bari bahamagaye ikipe y’igihugu ndetse bagomba gutoza umukino wa Ghana, batagitoje iyi kipe.

U Rwanda ruzakina na Ghana tariki ya 3 Nzeli 2016 mu mukino usoza imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2017 kizabera mu gihugu cya Gabon guhera muri Mutarama umwaka utaha, kugeza muri Gashyantare.

Kugeza ubu, abashinzwe ikipe y’igihugu muri minisiteri y’umuco na siporo, bamaze gufata umwanzuro wo guha ikipe y’u Rwanda, Jimmy Mulisa wari usanzwe yungirije Jonathan McKinstry, aho azaba afashwa n’umuholandi ushinzwe tekinike mu Rwanda Hendrik Pieter de Jongh.

Uretse aba batoza bombi, Higiro Thomas azaba ari umutoza w’abazamu, aho kuba Mugisha Ibrahim nk’uko byari bimenyerewe.

Ikipe y’u Rwanda y’abakinnyi 26 bahamagawe ku Cyumweru, iratangaira umwiherero kuri uyu wa Gatatu, aho izajya muri Ghana nta kinini iharanira dore ko kuri ubu ifite amanota 6 ,mu mikino 5 yakinnye mu itsinda rya 8, mu gihe Ghana izakira umukino, yamaze kubona itike yo gukina igikombe cya Afurika cya 2017, n’amanota 13 mu mikino itanu imaze gukina.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 24/08/2016 saa 11:30

Nibyishimo gusa basubire nokurutonde dore ruriya ndabona hari ababurea
Kanda hano umusubize

Habimana Eldephonse - 27/08/2016 saa 21:39

So Gufashanya Nibyiza Kand Buriwese Arakenewe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X