Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Amahirwe ya As Kigali yo gukomeza mu irushanwa yateguye aragerwa ku mashi

Ikipe ya AS Kigali yateguye irushanwa riri kuba kuva mu cyumweru gishize, ishobora gusezererwa itarenze amatsinda, ni nyuma yo kunganya umukino umwe, igatsindwa undi muri ibiri imaze gukina.

AS Kigali yatsinzwe na Vita Club 1-0, ndetse inganya na Dauphins Noirs 1-1, umukino usigaye iraza kuwukina na APR FC kuri uyu wa Kabiri, ndetse ukaba ari umukino usoza imikino yo mu itsinda rya mbere.

Kugira ngo AS Kigali igume muri iri rushanwa birayisaba gutsinda APR FC, aho biramutse biyihiriye amakipe yombi yanganya amanota 4 maze hakarebwa ku mikino yayahuje.

Biramutse bigenze gutya, APR FC yasezererwa mu irushanwa igihe Vita Club yatsinda cyangwa ikanganya na Dauphins Noirs mu wundi mukino urabera i Rubavu.

APR FC na Vita Club niziramuka zitsinzwe imikino zifite kuri uyu wa Kabiri, zombi zasezererwa nk’uko amategeko agenga iri rushanwa, mu ngingo yayo ya 10, abivuga.

Ingingo ya 10 igenga irushanwa rya AS Kigali, ivuga ko iyo amakipe abiri anganyije amanota, habanza kurebwa ku mukino wayahuje yombi, mbere yo kureba ku bitego azigamye.

Iyo amakipe arenze abiri, anganyije amanota, harebwa ibitego bazigamye.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

jadodei - 14/09/2016 saa 10:36

qorono ADCs UA. amirk
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X