Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Amashyirahamwe 20 y’imikino mu Rwanda yasuzuguye Sena

Abahagarariye amashyirahamwe [federations] y’imikino inyuranye mu Rwanda, ntibitabye inteko ishingamategeko yari yabatumyeho muri gahunda irimo yo kuganira n’inzego zinyuranye zifite aho zihuriye n’imikino.

Komisiyo ya Sena y’Imibereho Myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’Ibibazo by’Abaturage yari yatumiye amafederasiyo agera kuri 20 akorera mu Rwanda.

Ubusanzwe ntibikunze kubaho ko inteko ishinga amategeko itumiza umuntu cyangwa urwego ntiruyitabe kandi rutayimenyesheje impamvu.

Umuyobozi w’iyi komisiyo Gallican Niyongana, yatangaje ko batayimenyesheje impamvu iyo ari yo yose.

Yagize ati: “Ubusanzwe amategeko yo arasobanutse iyo inteko ishingamategeko yagutumiye, iyo ufite impamvu ubimenyesha mbere y’uko iyo tariki mwagombaga kubonaniraho igera. Twe ubu iyi nama turayisubitse turi buvugane nabo tumenye impamvu batabonetse nyuma tuzamenya ikizakurikiraho.”

Kugera saa yine z’igitondo cyo kuri uyu wa gatanu amafederasiyo abiri gusa niyo yari kuri sena. Ayo mafederasiyo ni federasiyo ya Echec n’iya Ping pong ariko zombi zageze kuri ku isaha ya saa yine zisubizwayo kuko gahunda yari yasubitswe bitewe n’uko abandi bari babuze.

Eugene Semigabo uyobora federation ya Ping Pong yabwiye abanyamakuru ko ubutumire babubonye, ariko ko badashobora kumenya icyatumye bagenzi babo batitabira.

Ubu hategerejwe ibiganiro Perezida wa komisiyo avuga ko bazagirana n’abahagarariye aya mafederasiyo.

Cyakora kuri bamwe, iki ni ikindi kimenyetso gishimangira imikorere itanoze, ivugwa kandi igaragara mu mafederasiyo menshi y’imikino mu Rwanda.

Perezida wa komisiyo y’imibereho myiza y’Abaturege, Uburenganzira bwa Muntu n’Ibibazo by’Abaturage avuga ko iki kiri mubyo bari kugarukaho mu biganiro byabo.
Avuga ko by’umwihariko byari biteganijwe ko bagaruka ku kijyanye n’uburyo bita ku bana bafite impano zidasanzwe z’imikino barangiza amashuli bagahita bazimira ku isoko ry’imikino.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ivan ndongozi - 24/06/2016 saa 18:20

Namwe ahahaha why???imikino ntaho ihuriye na politiki abagize sena mwabuze ibyo mukora
Kanda hano umusubize

observer - 27/06/2016 saa 22:26

Ivan urumva imikino ntakamaro ifitiye abanyarwanda kuburyo sena Ita umwanya??? Iyo abantu bavuga kwihangira Imirimo Wibaza ko imikino atari source of income kurubyiruko plus discipline Ibamo irinda Urubyiruko kwishora mungeso mbi???? Ahubwo sena nikomeze ihamagare na Minister w'amashuri n'uwurubyiruko batange plan bafite kumikino mu Rubyiruko.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X