Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

AMAVUBI U-20: Urutonde rw’abakinnyi 26 bazahagararira u Rwanda mu mikino ya COSAFA rwatangajwe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ugushyingo 2016 nibwo Mashami Vincent umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi ku bakinnyi batarengeje imyaka 20, yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 26 batarengeje iyi imyaka mu rwego rwo gutegura imikino ihuza amakipe yo mu karere ka Afurika y’amajyepfo (COSAFA) iteganyijwe kuva tariki 7-16.

Iyi kipe yahamagwe izajya mu mikino ya COSAFA nyuma yo kwitabira imikino ya gishuti u Rwanda rwatumiwemo n’igihugu cya Maroc izaba tariki 9-13 Ugushyingo 2016. Abakinnyi bose uko ari 26 barahita berekeza i Shyorongi mu myitozo nyuma bakazagurka mu makipe yabo ubwo hazaba hagiye gukinwa imikino ya shampiyona.

Savio Nshuti Dominique azakomeza abe kapiteni nk’uko byari bimeze mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ingimbi

Mu bakinnyi batari basanzwe muri iyi kipe barimo, Nkezingabo Fiston (APR FC), Nshuti Innocent (APR FC), Ndikumana Patrick na Kwizera Tresor ba Mukura VS ndetse na Mugisha Francois bita Master wa Rayon Sports.

Ndagijimana Ewing wa Etincelles FC na Mutsinzi Ange Jimmy wa Rayon Sports ni bamwe mu ba kinnyi batahamagawe muri iyi kipe bitewe nuko bamaze iminsi bahugiye mu bizamini.Aba, bari ba myugariro ngenderwaho ubwo iyi kipe yahataniraga itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Zambia mu 2017.

Dore urutonde rw’abakinnyi 26 bahamagawe:

Abanyezamu: Kimenyi Yves (APR FC), Nsanzurwanda Jimmy Djihad (Isonga Fc), Hategekimana Bonheur (Kiyovu Sports), Kwizera Janvier (Bugesera)

Abandi bahamagawe: Nsabimana Aimable (APR Fc), Ndikumana Patrick (Mukura VS), Niyonkuru Aman (Bugesera), Sibomana Arafati (Amagaju), Ahoyikuye Jean Paul (Kiyovu Sports), Mugisha Francois (Rayon Sports), Nshimiyimana Marc (APR Academy), Ntwari Jacques (Bugesera), Nshuti Dominique Savio (Rayon Sports), Nkinzingabo Fiston (APR Fc), Muhire Kevin (Rayon Sports), Ngabonziza Narcisse (Kiyovu Sports), Ishimwe Claude (Isonga Fc), Bakundukize Innocent (APR Academy), Ahishakiye Nabir (Scandinavia), Itangishaka Blaise (APR), Niyibizi Vedaste (Sunrise GC), Nshuti Innocent (APR FC), Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Biramahire Abeddy (Police Fc), Kwizera Tresor (Mukura VS), Usabimana Olivier (Marines Fc).

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 13/11/2016 saa 22:21

Nifurije abanabacu instinzi
Kanda hano umusubize

mbanza joshua - 13/11/2016 saa 21:46

ndi umukinnyi wiga Uganda nasabagako naza nkafasha bagenzibanjye.bibaye bishobotse ..thanks
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X