Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Amazi yarenze inkombe Nzamwita Vincent de Gaulle yasabwe kwegura ku buyobozi

Nyuma yuko umuyobozi w’ashyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Nzamwita Vincent de Gaulle, mu rukiko ubushinjacyaha bumusabiye igihano cyo gufungwa imyaka 3, kuri ubu amwe mu makipe yatangiye kumusaba kwegura ku mwanya w’ubuyobozi ariho ngo kuko nta kizere agifitiwe n’ayo makipe kandi ari abanyamuryango ba FERWAFA.

Nk’uko bigarargara mu ibaruwa ikipe ya SEC yanditse isaba Bwana Nzamwita Vincent de Gaulle ko yakwegura kuri uwo mwanya kuko atagifitiwe icyizere n’abanyamuryango ayobora.

Muri iyo baruwa, iyi ikipe ya SEC yagaragaje ingingo zigera kuri eshanu zagakwiye kuba zituma uyu muyobozi yegura ku mirimo ye, aho banagarutse ku isoko ryo kubaka Hoteli ya Ferwafa, isoko ryatumye ubu umunyamabanga wa Ferwafa Mulindahabi Olivier ari mu maboko y’ubutabera, ndetse na Perezida wa Ferwafa ubu akaba ari gukirikiranwa n’urukiko n’ubwo we adafunze.

Bakomeza kandi bamushinja ko kuva yatorerwa kuyobora Ferwafa ataratanga raporo y’ibikorwa n’imari, ndetse no kuba mu isoko ryo kubaka Hoteli ya Ferwafa abanyamuryango batarigeze babimenyeshwa kandi babifitiye uburenganzira.

JPEG - 71.9 kb
Iyi ni ibaruwa yandikiwe Perezida wa Ferwafa bamusaba kwegura

Nubwo ikipe ya SEC ari yo ifashe iya mbere igasaba ko umuyobozi wa FERWAFA yegura kuko atagifitiwe ikizere, bamwe mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda bemeza ko byari bikwiye ko yegura akava ku buyobozi kuko nta kizere bakimufitiye.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

J.CLAUDE - 22/06/2016 saa 12:31

DEGOOLE NURIYAMWANA UTOZAMAVUBI BYADUSHIMISHA BOSE BEGUJYE KUMIRIMO NITUKIBIFUZAPE???
Kanda hano umusubize

J.CLAUDE - 22/06/2016 saa 12:30

DEGOOLE NURIYAMWANA UTOZAMAVUBI BYADUSHIMISHA BOSE BEGUJYE KUMIRIMO NITUKIBIFUZAPE???
Kanda hano umusubize

Inzobere - 21/06/2016 saa 21:34

Degaulle akwiye gufungwa burundu y'umwihariko kuko ibyo akora muri Ferwafa ni igahomamunwa!!!Dagaulle agomba kwerekanirwaho ko ubRwanda rufite ubutabera
Kanda hano umusubize

K - 21/06/2016 saa 09:00

AHO BIGEZE DE GAULLE YAGOMBYE KWITWA SARKOZY; AFITE POWER!
Kanda hano umusubize

NZARAMBA COSMA - 20/06/2016 saa 17:13

Mu isi nshya dutegereje dusoma muli 2 Petero 3:13,nta Ruswa cyangwa ubujura bizabamo.Kandi imana izica abajura bose kimwe n'abantu bose bakora ibyo imana yanga. Muli rusange izica abantu bose bibera mu byisi gusa ntibashake imana,isigaze abantu bake bayumvira kandi bakayikorera (Imigani 2:21,22).YESU yavuze ko iyi si iyoborwa na SATANI (Yohana 12:31). Niyo mpamvu mubona intambara,ubujura,ubusambanyi,ubwicanyi,ruswa,abanyamadini b'ibisambo barya amafranga y'abantu,etc...
Kanda hano umusubize

Kk - 21/06/2016 saa 08:58

AMEN TWIYEZE RERO HAKIRI KARE!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X