Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

APR FC igiye kwipima na Etincelles na Ibanda FC yo muri Congo Kinshasa

Ikipe ya APR FC igiye gukina imikino ibiri ya gicuti mu rwego rwo kwitegura shampiyona nshya, umwaka w’imikino 2016/17, aho izakina na Etincelles FC na FC Ibanda Sport yo muri Congo Kinshasa.


Iyi kipe yasubukuye imyitozo kuwa Mbere w’iki Cyumweru, ni nyuma yo kwegukana irushanwa ryateguwe n’ikipe ya AS Kigali, iri ryasojwe tariki ya 17 Nzeli uyu mwaka.

Umuvugizi w’kipe ya APR FC, Kazungu Claver yatangarije RuhagoYacu ko APR FC izakina umukino wa mbere kuwa Gatandatu hamwe na Etincelles FC mu gihe umukino wa kabiri uzaba ku Cyumweru, bazawukina na FC Ibanda Sport yo muri Congo Kinshasa, inahagaze neza i Bukavu.

Iyi mikino yombi izabera kuri stade Umuganda, mu karere ka Rubavu.

Ubwo iyi kipe ya FC Ibanda Sports yaherukaga mu Rwanda mu mwaka ushize, yanganyije na Rayon Sports igitego 1-1.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 24/10/2016 saa 09:01

EMMANULL IGITEKEREZO MUTUBWIRE AMAKURU YA YIRANZI KANDI MUTUBWIRE APR FC UMUKINO IZAKINA MURI WIKENDI
Kanda hano umusubize

paskr - 19/10/2016 saa 12:13

Twe abafana tuzabikape aperi tugu. shyigikiye.
Kanda hano umusubize

Irabona Boniface Suarez Piqué - 5/10/2016 saa 16:47

Ibanda Izabatsinda Abana Ba Bukavu
Kanda hano umusubize

- 2/10/2016 saa 12:13

ndagukunda apr
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X