Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

APR FC na Rayon Sports na none zigiye kongera guhurira ku mukino wa Super Cup mbere y’uko Shampiyona ya 2016/2017 itangira

Nyuma y’iminsi mike APR FC yihimuye kuri Rayon Sports ikayitsinda ibitego 3-0, mu irushanwa ryteguwe n’umujyi wa Kigali, amakipe yombi agiye kongera guhura mbere yuko umwaka mushya w’imikino 2016/17 utangira.

Kugeza ubu, APR FC na Rayon Sports zimaze guhura inshuro eshatu mu mwaka, ndetse harabura inshuro imwe, ngo bagere ku mateka yabaye mu 2014 ubwo aya makipe bikunda kuvugwa ko ahuzwa na leta, yahuraga inshuro enye mu gihe cy’umwaka.

Icyo gihe, mu nshuro 4 amakipe yombi yahuyemo mu 2014, APR FC yabashije gutsindamo ebyiri, Rayon Sports itsinda imwe, banganya indi (APR FC itsinda Rayon Sports kuri penaliti, hari muri ¼ cya Cecafa y’amakipe yabereye i Kigali muri Kanama 2014).

Muri uyu mwaka, bamaze guhuramo inshuro eshatu; Rayon Sports yatsinzemo ebyiri (4-0 muri shampiyona na 1-0 mu gikombe cy’amahoro kuri finale) mu gihe APR FC yatsinzemo inshuro imwe iheruka guhuza amakipe yombi mu irushanwa ryateguwe na AS Kigali ku bitego 3-0.

APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona ku nshuro ya 16, igomba guhura na Rayon Sports yatwaye igikombe cy’amahoro, mu mukino uzabanziriza shampiyona, Super Cup, mbere y’uko umwaka w’imikino 2016/17 utangira.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

fidele - 29/09/2016 saa 17:26

tuzakina ahubwo mutubwire umunsi bavandimwe
Kanda hano umusubize

ninzabandara’jean’claude - 25/09/2016 saa 19:41

dumufanawa a'p'e.r.f.c'mubwire abakinnyi numvise.igiyegusisha harimo bizimana.jihada nashutidominiko saviyo'mbenibyo
Kanda hano umusubize

mimi - 20/09/2016 saa 11:33

Hahahhh,ibintu wanditse birashekeje gusa
Kanda hano umusubize

Alex - 23/09/2016 saa 12:07

reka uvuze ubusa.none c umukino uzaba ryari?
Kanda hano umusubize

manisimwe fredric - 20/09/2016 saa 09:49

umupira wa per nareyo uza tagiraryari mutubwire itariki uzatagiriraho ese namakipe abiri azakina saw musobanurire ibyayo makipe ya per nareyo,'
Kanda hano umusubize

mimi - 20/09/2016 saa 11:32

Hahahh, ibintu wanditse birashekeje gusa.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X