Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

APR FC yanze kongera gusuzugurwa na Rayon Sports iyishyura ibyo imaze iminsi iyikorera

APR FC yigaranzuye Rayon Sports yaherukaga kuyitsinda mu mikino 2 iheruka, iyifatanya n’akavura kagagwa kuri sitade Amahoro i Remera, iyinyagira ibitego 3 ku 0, mu mukino wa ½ w’irushanwa ryateguwe n’ikipe ya AS Kigali.

APR FC yafatiranye Rayon Sports yatangiye umukino ihuzagurika iyikubita ibitego 2 mu minota 12 ya mbere y’umukino. Ibitego byatsinzwe na Sibomana Patrick na Issa. Rayon Sports yavuye kuruhuka itekereza ko ishobora kwishyura, Maxime Sekamana ayongeramo igitego cya 3

Umupira watangiranye imbaraga cyane ku mpande zombi, APR FC itangira ihererekanye neza kurusha Rayon Sports.

Ahagana ku munota wa 5, Imanshimwe Emmanuel yazamukanye umupira ku ruhandr rw’ibumoso, acenga abakina inyuma ba Rayon Sports, ahinduye ntiwabasha kujya mu izamu.

Nyuma y’imonota 2 gusa, ku mupira wari uhinduwe na Rusheshangoga Michel, wasanze Sibomana Patrick ahagaze neza, asumba Ishimwe Zappy wa Rayon Sports, amutsindana igitego cy’umutwe.

APR FC yasatiraga cyane kurusha Rayon Sports, yabonye ubundi buryo ku munota wa 9, ariko awuteye Maxime ujya hanze.

Ku makosa y’abakina inyuma ba Rayon Sports, Issa Bigirimana yaciye kuri Mutsinzi Ange yihuta cyane, atsinda igitego cya 2 ku munota wa 12 gusa w’umukino.

Rayon Sports muri iyi minota yahuzagurikaga cyane mu bakina inyuma, ari nako ubona isa nk’ifite igiihunga mu kibuga hagati.

Yatangiye gutuza ihererekanya umupira, ku munota wa 18, Moussa Camara ateye umupira n’umutwe, uca ku ruhande gato.

APR FC yongeye ibotsa igitutu, ibona coup franc ahagana ku munota wa 21, itewe na Muhadjili, Rugwiro akozaho umutwe, ariko ugarurwa n’igiti cy’izamu.

Rayon Sports yatangiye kugaruka mu kibuga, ihererekanya umupira neza kurusha ikipe ya APR FCwabonaga ahagana ku munota wa 30 iri gukinira inyuma cyane.

Ku munota wa 32, Moussa Camara yagundaguranye na Rugwiro mu rubuga rw’amahina, uyu myugariro amushyira hasi, ariko agumana umupira, Abdul Twagizumukiza ntiyasifura ikosa.

Amakipe yombi yasaga nk’ayatuje, umupira uri cyane mu kibuga hagati, ari nako bagenda bakoranaho amakosa menshi.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari 2 bya APR FC ku 0 bwa Rayon Sports.

Igice cya 2 cy’umukino, Masudi yakoze impinduka, yinjiza mu kibuga Manzi Thierry mu mwanya wa Ishimwe Zappy na Djabel Manishimwe mu mwanya wa Niyonzima Olivier Seif.

Igice cya 2 kigitangira, ku mupira wari uzamukanywe na Djabel, Rugwiro Herve yawushyize muri koruneli, bayiteye urongera usubira muri koruneli. Rayon Sports yatangiye yotsa igitutu APR FC, ibona coup franc yatanze indi koruneli, ariko ntiyagira icyo itanga.

Rayon sports yagaragaraga nk’iyatangiye neza igice cya 2 yakomeje kotsa igitutu APR FC, ibona koruneli ya 4 ku munota wa 51, ariko ntiyagira icyo itanga nayo.

Ahagana ku munota wa 56, kuri contre attaque yakozwe na Hakizimana Muhadjili, yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina, Manzi ashatse guhereza umuzamu Bakame, Maxime arawumutanga, atsinda igitego cya 3.

Habayeho gusimbuza, Maxime Sekamana asohoka mu kibuga, asimburwa na Habyarimana Innocent.

Bigirimana Issa yagonganye n’abakinnyi bo hagati ba Rayon Sports, arababara cyane, ahita asimburwa na Nshuti Innocent.

Ahagana ku munota wa 61 w’umukino, Rugwiro Herve yakubise inkokora Djabel Manishimwe yamuviriyemo gusimbuzwa, ariko umusifuzi arabyirengagiza.

Djabel yasimbuwe na Nova Bayama wahoze muri APR FC, ari nako Nahimana Shassir ku munota wa 67 w’umukino, yasimbuwe na Lomami Frank. APR FC yari imaze kubona coruneli itewe na Innocent, basifura ko Rugwiro yakiniye nabi Fiston.

Ahagana ku munota wa 72, habayeho gusimbuza, Manzi Fiston aha umwanya Master mu bakina inyuma.

Ahagana ku munota wa 76, Yves Rwasamanzi yakuyemo Imanishimwe Emmanuel, yinjiza mu kibuga Eric Rutanga .

Aha umupira wasaga nk’uri gukinirwa hagati mu kibuga, APR FC itangiye kwizera gukina umukino wa nyuma na AS Vita Club.

Rayon Sports yasaga nk’iyamaze kwakira ko isezerewe yatangiye gutera amashoti ya kure, maze ahagana ku munota wa 83, Kwizera Pierrot arekura ishoti ikomeye cyane, ariko Mvuyekure Emery ayikuramo.

Yves yakuyemo Muhadjili Hakizimana, amusimbuza umwishywa we, Djihad Bizimana.

Ku munota wa 86, Rayon Sports yabonye coup franc iri muri metero nka 27, ariko ntiyabasha kuyibyaza umusaruro.

Ku munota wa 88, APR yakuyemo Mutunzi Yannick yinzizamo Benedata Janvier, ari nako umupira Mvuyekure wose yafataga, yaryamaga hasi. Iminota 4 yongeweho ntacyo yahinduye. Umukino warangiye Rayon Sports itsinzwe na APR FC ibitego 4-0

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 4/10/2016 saa 17:57

APR irakaze tu!
Kanda hano umusubize

- 18/09/2016 saa 06:40

Seraphin ndashaka kubaza internet ya 4G n'iya 3G iyihuta ni iyihe?
Kanda hano umusubize

Etienne - 16/09/2016 saa 14:35

Erega ntawusangira nudakoramo
Kanda hano umusubize

sabato - 16/09/2016 saa 13:44

Nishimye cyane kuburyo burenze Apr ihagaze neza kubazamura twatsinze reyosp simpa nuka Na champions tuzabasubir
Kanda hano umusubize

- 16/09/2016 saa 08:33

Yewe byaringombwa ko duha isomo roysport
Kanda hano umusubize

Ntihanabayo Janvier - 16/09/2016 saa 12:42

Aper Yaturushije Twemeye
Kanda hano umusubize

moses musabyimana - 16/09/2016 saa 07:55

Ntabwo aribinezero mwanditse nabi pls!
Kanda hano umusubize

nkuru jackson - 15/09/2016 saa 22:12

reyo sport iboneye akibwa yaboneye kubwato?yagizengo amazi niyayandi?tibizongerakuba?
Kanda hano umusubize

H7 GIKUNDIRO - 16/09/2016 saa 17:05

birasazwe k' urer' imbw' igufa kandi ntimwibagirw muvuge make tutazabashota n' iminwa yanyu tukayishota (akariro gakesha)
Kanda hano umusubize

H7 GIKUNDIRO - 16/09/2016 saa 17:20

birasazwe k' urer' imbw' igufa kandi ntimwibagirw muvuge make tutazabashota n' iminwa yanyu tukayishota (akariro gakesha)
Kanda hano umusubize

eto - 15/09/2016 saa 21:59

APR Fc irakomeye pe pe pee. Championat ndabona izayisubiza. Gutsinda Rayon na As Kigali ibitego bitatu buri imwe mu minsi itarenze ibiri.
Kanda hano umusubize

claude Y. - 16/09/2016 saa 15:33

Kuvuga ngo mwatsinze As Kigali 3 na Rayon 3 ntabwo bivuzeko wahita wizera icya shampiyona itaranatangira waba uhubutse rwose Rayon yatsinze Police 3itsinda APR 4itsinda Rwamagana 4......yaragitwaye? Igisubizo ni oya!
Kanda hano umusubize

christian - 15/09/2016 saa 20:20

APR oyeeeeeee
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X