Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

APR FC yasezereye umutoza Kanyankore amaze ukwezi kumwe n’iminsi 11 gusa ahawe akazi

Nyuma y’uko umutoza Kanyankore Yaounde ahawe akazi mu ikipe ya APR Fc, maze akavuga ko aje kuyigerageza ngo arebe ko itandukanye n’andi makipe yanyuzemo nka Rayon Sports na Kiyovu Sports ngo kuko muri aya makipe yagiye anyuramo yagiye abona umusaruro mubi bitewe n’ubuswa bw’aya makipe, kuri ubu yamaze no gusezererwa muri APR FC nyuma y’ukwezi kumwe n’iminsi 11 gusa yari amaze ahawe akazi.

Kuri uyu wa gatatu ni bwo ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwatangaje ko bwamaze kumusezerera nyuma yo gutsindwa igerageza yari arimo, dore ko yari amaze ibyumweru bibiri atari muri iyi kipe.

Tariki ya 27/7/2016 ni bwo Kanyankore yerekanywe nk’umutoza mukuru wa APR FC. Umunyamabanga wa APR Kalisa Adolphe Camarade icyo gihe yavuze ko bazanye Kanyankore kuko bashakaga gukina umupira mwiza kuko yemezaga ko n’ubwo batwaye igikombe cya shampiyona ariko batakinaga neza nk’uko babyifuza.

Icyo gihe kandi Camarade yavuze ko Kanyankore bamuhaye amasezerano y’umwaka umwe nyuma yawo bakazareba umusaruro azaba abagejejeho.

Avugana n’itangazamakuru, Kanyankore yavuze ko aje gusuzuma APR FC ngo arebe niba itameze nka Rayon Sports na Kiyovu Sports yemezaga ko zo zari zifite ubuswa mu miyoborere mu gihe yazitozaga.

Yagize ati: "Reka nkubwire kandi nkubwije ukuri mu Rwanda igihe nahakoreye muri AS Kigali ikitwa Les Citadins nahakoze neza abantu baranshimye. Muri Rayon Sports no muri Kiyovu mumbabarire umunsi tuzongera guhura nzabazanira amabaruwa nandikiye Kiyovu na Rayon Sports, ntabwo navuye muri ayo makipe nabi kubera ubuswa , ni ubuswa bwabo kandi ndabivuze babyumve baze no kubireba muri televiziyo. Bakoze nabi ku buryo n’ubu ntibaranikosora, ntabwo navuyemo ko banyirukanye ubwo rero ngarutse nje gupima na APR, nayo nje gupima ngo ndebe ariko ndabizi ko imiyoborere, imikorere ya APR ndabizi ndabyizeye neza ko itameze nk’iya Kiyovu na Rayon Sports. Ibyo ndabihamya kandi ndabivuze ntacyo ntinya"

Nyuma yaho abenshi bagarutse kuri aya amagambo, nyuma y’icyumweru 1, Yaounde yasabye imbabazi abafana ba Rayon na Kiyovu, ariko anasobanura amagambo yavuze n’uburyo byagenze, aho yavuze ko habayemo kwitiranya cyangwa gusobanura nabi ibyo yavuze.

Ubwo APR FC yari imaze gutsindwa na Ulinzi Stars, Kanyankore Gilbert ‘Yaounde’ yatangaje ko nubwo yatsinzwe na Ulinzi Stars igitego 1-0 mu mukino ufungura iya gisirikare, yababajwe no gutakaza amanota atatu kuko gutsindwa kwa APR FC nta gitangaza kirimo.

Uyu mutoza w’umunya-Rwanda wahoze atoza Vital’O y’i Burundi, akaba yaranatoje amakipe arimo les Citadins (yaje kuba AS Kigali), Rayon Sports na Kiyovu Sports z’aha mu Rwanda, ndetse Kanyankore, akaba yaranatoje ikipe y’igihugu Amavubi.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Nkundimana - 12/09/2016 saa 08:59

ibyo APR EFC yakozezenibyo kuko dushako umutoza uyiryeza kureha shoboka
Kanda hano umusubize

dukuzimana - 11/09/2016 saa 12:04

azayobire neza nibyo mwifurije
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X