Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

APR FC yeretse Dauphins Noirs isomo rya ryhago iyitsinda ibitego 5-0

Ikipe ya APR FC inyagiye Dauphins Noirs yo muri Congo Kinshasa ibitego 5-0 mu mukino wazo wa mbere mu irushanwa ryateguwe n’ikipe ya AS Kigali.

Nyuma y’umukino wo muri iri tsinda waraye uhuje Vita Club na AS Kigali, amakipe yombi nayo yahuriye kuri stade ya Kigali, aho umutoza wa APR FC, Rwasamanzi Yves yahaye umwanya Sekamana Maxime wakinaga iruhande rwa Yannick Mukunzi na Andrew Buteera mu kibuga hagati mu gihe Issa Bigirimana yashakaga ibitego imbere ya Hakizimana Muhadjili na Habyarimana Innocent.

Ku munota wa kabiri w’umukino, Habyarimana Innocent yahinduye umupira imbere y’izamu ryarimo Tchomba Musikila maze ananirwa kuwufata, Issa Bigirimana yitonze acenga abakinnyi babiri ba Dauphins Noirs, atsinda igitego cya mbere.

Amakipe yombi yakiniye mu kibuga hagati, APR FC yiharira umukino ariko ntibashe kugera ku izamu cyane mu gihe uburyo Muhadjiri yabonye ntacyo bwatanze naho Manzoki Cesar na Basiala Amongo bananirwa kurenza umupira umuzamu Emery Mvuyekure wa APR FC, harimo n’umupira wagaruwe n’izamu.

Habura umunota umwe ngo amakipe yombi ajye kuruhuka, Hakizimana Muhadjiri yahinduye umupira, ugera kuri Maxime wahise aroba umuzamu wa Dauphins Noirs n’ishoti rikomeye.

APR FC yakoze impinduka mu gice cya kabiri yabonye ibindi bitego mu minota ya mbere y’iki gice cy’umukino, aho Sekamana Maxime yatsinze icya gatatu ku munota wa 48 mbere yuko Sibomana Patrick atsinda igitego cya kane.

Mu minota y’inyongera y’umukino,habura umunota ngo umukino urangire, Nshuti Innocent, umwana wazamuwe mu ikipe nkuru avuye muri academie ya APR FC, yatsinze agashinguracumu, kuri penaliti, nyuma y’ikosa yari akoreweho, biba ibitego 5-0.

APR FC iyoboye itsinda A n’amanota 3 n’ibitego 5, Vita Club izigamye 1 mu gihe AS Kigali na Dauphins Noirs zifite ubusa.

APR FC: Emery Mvuyekure, Rusheshangoga Michel (Ngabo), Emmanuel Imanishimwe, Faustin Usengimana (Omar), Rugwiro Herve (Blaise), Andrew Buteera, Yannick Mukunzi (Djihad), Sekamana Maxime, Habyarimana Innocent (Papy), Hakizimana Muhadjili na Bigirimana Is-sa (Nshuti).

Abasimbura: Nkinzingabo Fiston, Bizimana Djihad, Nshuti Innocent, Ngabo Albert, Ninahazwe Fabrice, Ntaribi Steven, Ngandu Omar, Rutanga Eric, Blaise Itangishaka, Sibomana Patrick na Benedata Janvier.

Dauphins Noirs: Thcomba Musikila, Kitenge, Wakwinga, Kyembwa, Ntabala, Monoko, Shabani, Nasangu, Manzoki, Mwenge Serge na Basiala Amongo Aggee.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Rurangirwa Pasifique - 13/09/2016 saa 08:40

Rekanibwirire Reyo ati mutwitege
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X