Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

AS Kigali itangiye imikino y’irushanwa yateguye itsindwa ari nako Rayon Sports yigaragaza

Kuri uyu wa kane tariki ya 8 Nzeri 2016, ni bwo imikino y’irushanwa ryateguwe n’ikipe ifashwa n’umujyi wa Kigali, ari yo AS Kigali, aho umukino ufungura irti rushanwa ikipe ya AS Kigali yawutangiye itsindwa n’ikipe ya AS Vita Club igitego 1-0, naho ikipe ya Rayon Sports ikaba yatahukanye insinzi nyuma yo gutsina ikipi ya Police FC ibitego 2-1.

Ikipe ya AS Kigali yatsinzwe na AS Vita Club igitego 1-0 cyatsinzwe ku munota wa 17’ w’igice cya mbere cy’umukino waberaga kuri sitade ya Kigali iri i Nyamirambo.
Igitego cya Oumar Sidibe cyabonetse mu gice cya mbere cy’umukino, cyafashije ikipe ya Vita Club gutsinda umukino wa mbere mu irushanwa ryateguwe na AS Kigali, bakinaga, ku gitego 1-0.

Aya makipe yombi yo mu itsinda rya mbere ririmo na APR FC na Dauphin Noir yahuriye kuri stade ya Kigali, saa 15:30.

AS Vita Club yihariye umukino ku buryo bugaragara, yabonye igitego ku munota wa 17 w’umukino, ku mupira Serbie Alongo yahereje Oumar Sidibe wacenze Tubane na Kayumba Sother, ubundi akaroba umuzamu Ndoli Jean Claude.

Si aya makipie yakinnye gusa kuko nyuma y’uyu mukino ikipe ya Rayon Sports yahise icakirana na Police FC, umukino ukaza kurangira Rayon Sports itsinze Police FC ibitego 2-1.

Igitego cyo ku munota wa nyuma w’umukino, cyitsinzwe na Moussa Camara, gifashije ikipe ya Rayon Sports kubona amanota atatu ya mbere muri iri rushanwa ryateguwe na AS Kigali.

Aya makipe yombi yo mu itsinda rya kabiri hamwe na Kiyovu Sports na Sunrise FC, mu minota ya mbere y’umukino, yakiniraga mu kibuga hagati, buri imwe inyuzamo igasatira iyindi.

Police FC yari imaze guhusha igitego ku mupira Bakame yashyize muri koruneli, yayiteye, maze Danny Usengimana ahindura umupira wageze kuri Ngendahimana Eric atsindisha umutwe ku munota wa 10 w’umukino.

Rayon Sports yabaye nk’ikangutse, isatira bikomeye Police FC ndetse ku munota wa 24 w’umukino, ibona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Nshuti Xavio kuri coup-franc, hari nyuma y’ikosa Gaby yakoreye kuri Lomami Frank.

Umukino wakomeje iminota 90 irinda ishira amakipe anganya 1-1, ku munota wa nyuma w’inyongera Moussa Camara yatsinze igitego cyahesheje Rayon Sports intsinzi, ku mupira wahinduwe na Irambona Eric. FT: Rayon Sports 2-1 Police FC.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kalisa - 9/09/2016 saa 06:18

Rayon sport ni izina rikomeye cyane
Kanda hano umusubize

lambert - 9/09/2016 saa 12:02

ni ukuri irakomeye!icyi gikombe ni icyayo!
Kanda hano umusubize

Tuyishime cloude - 9/09/2016 saa 15:44

Nibyo irakomeye 100% Turemeranya
Kanda hano umusubize

dukuzimana - 11/09/2016 saa 12:00

rayon igomba gukomera kuko I fite abAfana benhsi land I bayikunda
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X