Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Danny yraye afashije Police gutsinda Bugesera,naho Espoir ihagama Rayon Sports

Imikino y’umunsi wa kabiri wa shampiyona yabaye kuri uyu wa Gatandatu, yaraye isize Police ibonye intsinzi imbere ya Bugesera FC, Rayon Sports na Espoir zigabana amanota mu gihe Mukura Victory Sports yatsindiwe mu rugo.

Ku kibuga cya Kicukiro, Danny Usengimana yafunguye amazamu ku munota wa 10, igitego cyishyuwe na Ruhinda Farouk ku munota wa 36, kuri penaliti, nyuma y’aho Abdallah wa Bugesera FC yari akorewe ikosa.

Mu gice cya kabiri, Police yabonye igitego cyayihaye kuyobora umukino, nacyo gitsinzwe na Danny Usengimana, birangira Police itsinze 2-1.

I Rusizi, Espoir FC yari yakiriye Rayon Sports, banganya 0-0.

Mu gihe i Huye, Mukura yatsinzwe na Etincelles 1-0 cya Gikamba Ismael ku munota wa 57 w’umukino naho Kirehe FC nayo itsindirwa mu rugo na Sunrise FC 1-0 cya Irabivuze Hoze.

Shampiyona irakomeza kuri iki Cyumweru, ahategerejwe indi mikino itatu.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X