Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Dusungizimana agiye kwerekeza mu Bwongerza gukusanya inkunga yo kubaka stade ya Cricket mu Rwanda

Nyuma yo guca agahigo mu gukina amasaha menshi umukino wa Cricket ku isi hose, Eric Dusingizimana, umunyarwanda uzasohoka mu gitabo cya Guiness World Records, ubu agiye kwerekeza mu gihugu cy’Ubwongereza mu gikorwa cyo gukusanya inkunga y’amafaranga azongerwa ku 700 000USD amaze kuboneka ngo hubakwe stade y’umukino wa Cricket mu Rwanda, aho uru rugendo azarufashwamo na BRALIRWA ibinyujije mu kinyobwa cyayo cya na Legend.

Eric Dusingizimana izina rye rizasohoka mu gitabo cya Guinness World of Records mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka nk’uwaciye agahigo ku isi ko kumara amasaha 51 akubita udupira twa Cricket, umuhigo yesheje mu kwezi gushize.

Eric Dusingizimana n’umushinga ayobora ‘Rwanda Cricket Stadium Foundation’, bamaze gukusanya ibihumbi 700 by’ama-Pound yo kubaka Stade y’umukino wa Cricket ifite agaciro ka £ 1,2m izubakwa mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Gahanga.

Uyu musore w’imyaka 29 winjiye muri ‘Guinness world records’ nyuma yo kumara amasaha menshi 51, akubita agapira ka Cricket (batting), agiye muri ‘fundraising’ izahuza ibihangange mu mukino wa Cricket ku isi, mu rwego rwo gukomeza gukusanya inkunga izakoreshwa hubakwa iyi stade.

JPEG - 261 kb
Eric Dusingizimana avuga ko intego ye n’abo bafatanyije ari ukuzamura ikipe y’igihugu ya Cricket ikagera ku rwego rwo gutsenda ibindi buhugu

Iyi ‘Fund raising’ izabera kuri stade yatangirijweho umukino wa Cricket ku isi, ‘Lord’s Cricket Ground’ bita ‘Home of the Game’ iri mu gace ka St John’s Wood i Londres.
Dusingizimana arahaguruka mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu ajye kwitabira iki gikorwa kizaba ku mugoroba wo ku wa gatanu, nyuma hazanabere imikino ya gicuti.

JPEG - 222 kb
Eric Dusingizimana yashimiye Bralirwa ku bufasha yamugeneye ibinyujije mu kinyobwa cyayo Legend

Muri iki gikorwa kandi azahuriramo n’ibihangange mu mukino wa Cricket birimo: OBE Michael Paul Vaughan wabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza ya Cricket, akanaba umukinnyi wa mbere ku isi muri Cricket 2003, Sir Garfield Sobers wakiniye ikipe y’igihugu y’ubuhinde hagati ya 1954 na 1974, Alan Donald wabaye kapiteni wa South Africa hagati ya 1992 na 2002, ni we wahembwe nk’umu- bowler wa mbere ku isi 1998, na kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza mu bakobwa, Heather Knight.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X